Rukara: Abagera kuri 2200 bipimishije ku bushake mu kwezi kumwe

Abaturage bagera kuri 2200 bo mu tugari twa Kawangire na Rwimishinya mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bamaze kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Abipimishije bavuga ko byabagiriye akamaro kuko hari bamwe bari baraheze mu gihirahiro batazi uko ubuzima bwa bo buhagaze, ariko ubu bamaze kumenya icyiciro baherereyemo.

Umwe mu bipimishije ariko utashatse ko izina rye rigaragazwa yagize ati “Bajyaga bavuga SIDA nkahita nyiyumvamo kubera ko nigeze gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo mu myaka nk’itatu ishize. Nta mahoro nagiraga mu mutima wanjye kuko nari naratinye kwipimisha ariko ngize amahirwe nsanga ndi muzima numva ndaruhutse”.

Benshi mu bipimishije ku bushake bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwipimisha nyuma y’ubukangurambaga bakorewe n’ishami ry’umushinga World Vision ukorera mu murenge wa Rukara.

Ukuriye World Vision mu murenge wa Rukara, Mwumvaneza Appolon, tariki 22/02/2012, yavuze ko nyuma y’ubwo bukangurambaga abaturage biganjemo urubyiruko bagize ubushake bwo kumenya uko bahagaze.

Mwumvaneza yongeyeho ko gahunda yo kwipimisha ku bushake izakomereza ku baturage bo mu kagari ka Rukara kuko bo batarapimwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka