Ruhango: Umuganga afunzwe akekwaho gusambanya umurwayi

Hagenimana Aimable w’imyaka 34 ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi akekwaho gusambanya umurwayi w’imyaka 27 yarimo kuvura tariki 02/07/2012 mu gihe cya saa yine z’amanywa.

Ubwo uwo murwayi twahisemo kwita Mariya (kubera impamvu z’umutekano we) yari aje kuri iki kigo nderabuzima aje muri serivise zijyanye no kuringaniza urubyaro, Hagenimana yamweretse aho ajya gufata ibinini ariko amubwira ko ahita agaruka akamutera urushinge.

Mariya yaragiye afata ibinini arangije agaruka mu biro bya Hagenimana kwiteza urushinge. Ahageze Hagenimana yaramubwiye ngo nagarame, Mariya aramubaza ati “ none se urantera urushinge ngaramye” umuganga amubwira ko ariko bigomba kugenda biza kurangira Hagenimana amusambanyije ku ngufu.

Mariya yaragiye atekerereza undi muganga ibimubayeho. Umuganga yabiganiriye yahise amugira inama yo guhamagara polisi ikamuta muri yombi. Polisi yaraje ifata Hagenimana ijya kumufungira kuri statiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, hanyuma Mariya ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi.

Abazi uyu muganga bavuga ko atari ubwa mbere akora amarorerwa nkaya, kuko yazanywe muri iki kigo nderabuzima cya Kigoma avuye mu bitaro bya Gitwe nabwo akekwaho gusambanya abarwayi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 13 )

ibi ntibisobanutse umuntu mukuru wiriya myaka avugaako uwo muganga yamufashe ku ngufu gute cga niisoni yagize acyekako hashobora kuba hari ababimenye.?

mkecuru yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka