Rubavu: Ahangayikishijwe no kubona ibitunga abana batatu yabyaye asanzwe atishoboye
Nkundiye Jeannette, umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, avuga ko ahangayikishije no kubona ikizatunga abana batatu yabyaye, kuko nta bushobozi bwo kubona ibibatunga birimo n’amashereka bitewe n’ubukene.
Nkundiye w’imyaka 34 hamwe n’umugabo we ufite ubumuga bari basanganywe abana babiri.
Umugabo we Hakuzimana Alphonse, avuga ko amaze amazi umunani adakora kubera uburwayi afite, akavuga ko umuryango we uhangayitse kuko uretse kubona amashereka atunga abana ngo ntibabona n’amata ayunganira.

Hakuzimana avuga ko atari yiteguye ko Imana imuha abana batatu agasaba ko abagira neza bamuba hafi mu gufasha umugore n’abana mu kubona ibibatunga n’imyambaro, kuko we afite ubumuga adashobora gukorana yari atunzwe n’umugore.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango baganiriye na Kigali Today bavuga ko Hakizimana atifashije ku buryo ashobora kurera abana batatu b’impanga, cyakora ngo ubuyobozi ntiburagira icyo butegura ngo bumufashe n’ubwo biboneka ko ababaje.
Ndagijimana Donatien ukuriye ikigo nderabuzima cya Busasamana Nkundiye yabyariyeho tariki ya 27 Mata 2015, avuga ko yabyaye neza ariko ikibazo yari afite ari ubushobozi, kuko no kubona imyambaro abana bambara bakimara kuvuka byari ubuhamya bukomeye.

Semucyo Leonidas ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyanzarwe avuga ko nta bufasha Nkundiye arabona kuko umurenge nta mafaranga ugira yo gufasha abatishoboye, n’ayo uhabwa n’akarere uyaheruka mu kwezi k’ukwakira kwa 2014.
Semucyo avuga ko icyakozwe ari ukwandikira ubuyobozi bw’akarere n’ibitaro bya Rubavu kugira ngo bishobore gufasha Nkundiye, ariko akavuga ko hari imbogamizi kuko Akarere ka Rubavu kadafite abayobozi bungirije, n’umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage arafunzwe, ku buryo kubona ubufasha bugoboka Nkundiye bushobora gutinda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ndumva ubuyobozi kuvuga ko nta mafaranga ugira yo gufasha abatishoboye bidakemuye ikibazo mu buryo bwa gitore. Ntekereza ko niba koko bafite ubushake bwo kumufasha ubushobozi butaba ikibazo.
Mbabaze! Ubu buri muyobozi mu murenge yigomwe igihumbi, uwo mubyeyi ntiyabona amata y’icyumweru nibura? Tujye tureka guteragirana ibibazo. Ntibyumvikana ko wavuga ngo nta bufasha arabona kandi nawe uri mu bo bireba nk’umuntu ku giti cye.