Nyaruguru: Abariye amafaranga ya MUSA bahagurukiwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bugiye gukora igenzura ku mafaranga y’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), abayariye bakabihanirwa.
Ubu buyobozi buvuga ko hari amakuru ko bamwe mu bayobozi b’ibimina barya amafaranga y’abaturage, aho kuyageza mu kigo cy’ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko ubu hari gukorwa igenzura muri ibi bimina, ikimina ku kindi, kandi ko aho bazasanga ayo mafaranga yarariwe umuyobozi wayariye atazababarirwa.

Ati “Ubu turi mu igenzura ikimina ku kimina. Ntabwo rwose abantu bakwiye kurya ibitari ibyabo, kandi ntawe tuzaha agahenge bigaragara ko yariye amafaranga atari aye. Ntituzamubabarira rwose”.
Bamwe mu baturage kandi nabo bemeza ko hari abayobozi b’ibimina bagenda bakora mu mafaranga y’abaturage bakayakoresha, nyuma ugasanga umuturage ararwaye abuze uko ajya kwivuza kubera ko nta bwisungane aba yaratanze.
Nzirumbanje Innocent, umukuru w’Umudugudu wa Bukinga mu Kagari ka Shororo ho mu Murenge wa Busanze, avuga ko mu igenzura ryakozwe, byagaragaye ko umuyobozi w’ikimina yari yigurije amafaranga ibihumbi bine, gusa ngo yasabwe guhita ayishyura arabikora.

Aha niho Nzirumbanje ahera avuga ko abayobozi b’ibimina bashobora kuba barya amafaranga y’abaturage, kandi akavuga ko umuturage aramutse arwaye byamugora kwivuza.
Ati “Niba umuturage yatanze amafaranga ukayarya, ubwo uba wumva narwara azivuza ate? Naremba agapfa se ubwo wamwishyura iki? Ibyo rwose ni ukurya ubuzima bw’umuntu abantu bakwiye kubireka kandi ababikoze bagahanwa”.
Nta mibare igaragaza amafaranga yose yaba yarariwe n’abayobozi b’ibimina mu Karere ka Nyaruguru, gusa ubuyobozi buvuga ko mu igenzura rigiye gukorwa hazagaragara neza umubare w’amafaranga yariwe ndetse n’abagiye bayarya.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|