Nyange: Abakobwa ntibakozwa ibyo gukoresha agakingirizo
Abakobwa bo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze bari mu cyiciro cy’urubyiruko bavuga ko batakoresha agakingirizo kuko ari icyaha, ndetse ngo bagira impungenge ko bashobora kugakoresha kakabaheramo bakaba bapfa.
Umukobwa uri mu kigero cy’ubwangavu wo mu Murenge wa Nyange utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko agakingirizo atakemera kuko aramutse agakoresheje afite impungenge z’uko kamuheraho. Avuga ko azi umukobwa kahezemo akaba ari yo mpamvu adashobora kugakoresha mu buzima bwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) mu mwaka wa 2012 bugaragaza ko abantu ibihumbi 15 bandura agakoko gatera sida buri mwaka, nibura ni abantu babiri buri saha.
Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kurwanya virusi itera sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitifuzwa, ariko imyemerere ya bamwe no kudasobanukirwa neza ibyiza by’agakingirizo ibangamira iyi gahunda.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 ni umwe mu bakirisitu batemera agakingirizo. Agira ati “Agakingirizo impamvu ntakemera kari mu bikurura ibyaha cyane, none se abatwara inda n’abandura Sida baba batakoresheje ako gakingirizo?”
Akomeza avuga ko abonye n’umuntu ufite agakingirizo yamwaganira kure kuko bigaragaza ko ari umusambanyi mu gihe ari we ari umukirisitu. Akangurira bagenzi be gukomera ku busugi n’ubumanzi aho kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.
Icyakora, mugenzi we na we udakozwa ibyo gukoresha agakingirizo ashimangira gafite umumaro wo kurinda uwagakoresheje agakoko ka Sida n’inda zitifuzwa bakunda kwita indaro.
Ati “Cyakora da ntabwo watwara inda itateganyijwe, ntwabwo wakwandura virusi itera sida. Ubundi nta n’ubwo byemewe ntibagombye gukora imibonano mpuzabitsina utaragera mu rwawe. Ibintu byo kwiyiba ntabwo aba ari byiza. Icyakora umuntu utabashije kwihagararaho yabasha kugakoresha”.
Niyigena Jolie w’imyaka 17 ni umwe mu bakobwa bake bemera ko yakoresha agakingirizo igihe yananiwe gukomera ku busugi bwe. Ariko ngo ntashobora kujya kugura agakingirizo mu iduka kuko bamufata nk’indaya.
Kubera iki bagomba gukoresha agakingirizo?
Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Musanze, Twizerimana Clement avuga ko bakangurira urubyiruko gukomera ku busugi n’ubumanzi ari ko abananiwe kwifata bakangurirwa gukoresha agakingirizo.
Yongeraho ko agakingirizo kabarinda kwandura virusi itera sida no gutwara inda zitateganyijwe zituma bava mu ishuri.
Muri rusange, abasore usanga imyumvire yabo ku gukoresha agakingirizo yarazamutse mu gihe abakobwa bo batabikozwa. Hakenewe kongerwa imbaraga mu gukangurira abakobwa gukoresha agakingirizo igihe bananiwe gukomera ku busugi.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima muri 2012 igaragaza ko ubwandu bwa Sida buri ku kigero cya 3% na ho 1% bakaba ari urubyiruko rw’igitsina gabo ruri hagati y’imyaka 15 na 24 mu gihe igitsina gore ari 1.3% na bo bari muri icyo cyiciro y’imyaka.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|