Nyamasheke: Barasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana aho gukura akabyimba umutwe
Mukamukomezi Agnes na Karangwa Jean batuye mu mudugudu wa Byahi mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke barasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wabo w’amezi umunani ufite ikibazo kuko aho gukura nk’abandi bana agenda abyimba umutwe.
Uyu mwana iyo umubonye ubona ko afite umutwe munini ku buryo butangaje, iyo nyina amukozeho wumva aniha ubundi akarira ariko ukabona ko amaso ye atabona, nyina umubyara avuga umutwe we ushobora kuba upima ibiro 10 mu gihe umwana wese apima ibiro 12 kugeza magingo aya.
Mukamukomezi avuga ko uyu mwana we yatangiye kugira ibibazo byo kubyimba umutwe amaze ibyumweru bitatu avutse (yavukiye ku kigo nderabuzima cya Shara), bagahita bamujyana mu bitaro bya Kibogora, aho umuganga yaje kubabwira ko bamutwara bagategereza ko ashiramo umwuka kuko mu mutwe we hari kuzamo amazi kandi ko nta bundi bushobozi bafite bwo kumwitaho.

Abivuga agira ati “twagiye kwa muganga tuhamara iminsi itatu baradusezererera batubwira ko umutwe w’umwana uri kuzamo amazi kandi ko nta kindi bamukorera uretse kumujyana bagategereza ko yitaba Imana, nahise ngira ubwoba bwinshi, ndananuka bikomeye, nyamara umwana wanjye aracyacuma iminsi kuko ntacyo araba hashize amezi arindwi babimbwiye”.
Mukamukomezi avuga ko aramutse abonye ubufasha umwana we agakira yazamusabira imigisha ku Mana kuko yemeza ko umwana we nta kindi kibazo afite uretse uwo mutwe we kandi umubabaza cyane, ndetse ukagenda wiyongere umunsi ku munsi.
Agira ati “umwana wanjye ararya, aronka, arituma ndetse ararira nk’abandi bana, uretse ko bigaragara ko ababara cyane, uwamfasha nkabona umwana wanjye akize namusabira imigisha myinshi, kuko twebwe nta bushobozi dufite bwo kuba twakwiyambaza andi mavuriro ngo tuvuze umwana wacu”.
Agasaro ni umwana wa karindwi mu bandi bana batandatu, babiri b’abahungu n’abandi bana batanu b’abakobwa ubariyemo na Agasaro, bakaba babana n’ababyeyi babo bombi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
yoo disi Imana ibarengere
nkuko bisanzwe , abanyarwanda wamutima wo gufasha abana nkaba ntaho wagiye rwose twikoreye iyo bwabaga uyu mwana akire rwose kandi birashoboka ahari abantu ntihapfa abandi rwose
Ku Bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke hari umuzungu w’Umudage uvura abana nkaba. Namugira inama yo guhita amujyanayo
uyu mwana w’i nyamasheke bamuzane kwa muganga utha ukorera kuri c.sante GIKONKO ho muri Gisagara yo mu ntara y’amajyepfo azamushyiramo agapira kamanura amazi ajye mu mubiri aho kugum mu mutwe. ndababwira ukuri ko umwishywa wanjye yakize kandi niko yari ameze. Please mu bwire abo babyeyi umwana atararengerana
nukuri bantu mutabariza abababye,nimutabarize uyumwana wabona Imana ikoze ibitangaza agakira.