Nyamagabe: Benshi bacuruza ibiribwa mu isoko bidapfundikiye
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe bacuruza ibiribwa bidapfundikiye, bikikijwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, aho usanga abarema isoko babicaho rutumura ivumbi, bikaba bishobora guteza indwara zituruka ku mwanda.
Mu gihe akarere ka Nyamagabe katangije ukwezi kw’isuku taliki 15 Ukuboza 2014, hari bamwe mu baturage usanga nta gaciro baha ibikorwa by’isuku cyane ko bibarinda n’indwara zituruka ku mwanda aho zifata 80% mu ndwara zigaragara mu karere ka Nyamagabe.
Mu isoko rya Nyamagabe ry’agateganyo, riherereye mu murenge wa Gasaka, hari bamwe mu baturage bacuruza ibirayi, amasambusa, ibidiya, n’ibindi bidapfundikiye, kandi hanyurwa n’urujya n’uruza rw’abaremye isoko batamo ivumbi.

Uwitwa Hamduni Munyampundu ucuruza ibidiya aravuga ko impamvu usanga nta suku bafite ari uko bacururiza mu kajagari begeranye, ko nibahabwa ahagutse bazabasha kugira isuku.
Yagize ati: “urabona hano hari inkwavu, hari ubugoro, hari ibidiya hari ibintu byose bitandukanye, ubwo rero badufashije bakabitandukanya bimwe bikajya aha ngaha ibindi bikajya hariya, ibindi bigashakirwa aho bijya byadufasha, bikomeje kuriya byateza indwara”.
Ku munsi w’isoko n’ubwo abacuruzi baba babaye benshi, kugira isuku usanga ari imyumvire itarabacengeramo neza kuko ntawutekereza gupfundikira ibyo acuruza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, John Bayiringire, yadutangarije ko zimwe mu ngamba zihari hifashishijwe komisiyo zishinzwe isuku mu murenge, muri gahunda y’ukwezi kw’isuku bihaye bashishikariza abaturage kugira isuku kurushaho abinangiye bakaba bafungirwa ubucuruzi bwabo.
Yagize ati: “turi kugenzura isuku urugo ku rundi, aho abantu barara, isuku ku mubiri, hari ikipe y’umurenge ishinzwe isuku igenda inyuramo buri munsi cyangwa gatatu mu cyumweru, hagatangwa inama byaba na ngombwa tukavuga ibyo bakosora tukabibandikira, byaba ngombwa tukanabafungira”.

Ubuyobozi ngo buzakomeza kwigisha abacuruza ibiribwa bitandukanye, n’abafite amahoteli, resitora n’utubari kugira isuku, kugira ngo harwanywe indwara zituruka ku isuku nke kandi himakazwe umuco w’isuku mu baturage.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|