Nyabihu: Intumwa za Rubanda zirasaba ko isuku ihagurukirwa
Itsinda ry’intumwa za rubanda ryari riri gusuzuma uko gahunda za Leta zigera ku baturage zigenerwa mu Karere ka Nyabihu rirasaba ko umwanda ukigaragara hirya no hino wahagurukirwa.
Depite Uwacu Julienne, umwe mu bari muri iryo tsinda, avuga ko hirya no hino aho bagiye bagera bahuye n’ikibazo cy’umwanda haba mu mazu y’abaturage, ku mubiri, ahahurira abantu benshi, ku banyeshuri, n’ahandi.
Depite Uwacu yavuze ko hari aho usanga abantu bakirarana n’amatungo mu nzu imwe, aho barara bakaba ariho bacana, ibikoresho bifite umwanda, ugasanga ibyo bambaye n’ibyo bararamo bitameshe, abafite ibibazo by’ubwiherero budakoze neza cyangwa butubatse neza n’ibindi.

Yongeraho ko no mu masantere manini usanga henshi hagaragara amazu y’ubucuruzi n’indi mirimo ndetse n’amasoko ariko ugasanga hari ikibazo cy’ubwiherero budahagije, aho yagarutse nko kuri santere ya Mukamira n’ahandi hatandukanye bagiye bagera nko mu mashuri bagasanga hari ubwiherero budahagije cyangwa se bateka mu bikoresho bidasukuye.
Ikindi yagarutseho ngo ni uko usanga hari n’ahagaragara ikibazo cy’umwanda mu ngo za bamwe mu bayobozi, kikaba ari ikintu kibabaje kuko nk’umuyobozi bigoye gukangurira abaturage gukurikiza ibyo nawe ubwawe udashyira mu bikorwa.
Yongeraho ko mu gihe isuku ititaweho aribwo usanga haboneka indwara zikomeye ziterwa n’umwanda harimo nk’impiswi, inzoka n’izindi, kandi anavuga ko no kwa muganga babatangarizaga ko indwara bakunze kubona mu babagana ziganjemo impiswi n’inzoka, izi ndwara zikaba ziterwa ahanini n’umwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif yavuze ko iki kibazo bazashakira hamwe n’inzego zose uburyo cyakosorwa kuko yemera ko ibyo abadepite babonye ari ukuri.

Twahirwa yasabye ko abayobozi bose bafatanyiriza hamwe kongera ingamba bafite mu kurwanya umwanda haharanirwa ko cyakemuka burundu.
Ikibazo cy’isuku nke kuri bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu cyanagarutsweho mu minsi ishize n’umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr Rubanzabigwi Theoneste, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Kigali today, aho yavuze ko iki kibazo gihari kandi gikomeye. Nawe akaba yarasabye ko iki kibazo cyakwigwaho kigakosorwa buri wese abigizemo uruhare.
Abayobozi mu nzego zose basabwa gufata iya mbere mu kugira isuku bakaboneraho kubikangurira abandi kuko hari na bamwe mu bayobozi iki kibazo cy’isuku nke cyagaragayeho.
Depite Uwacu yasabye ko isuku yakwitabwaho kuwo ariwe wese n’ahariho hose mu buryo buhoraho kuko igihe habayeho kurangara ikibazo cy’umwanda gihita kivuka.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|