“Nta bujiji burenze gutwara inda itifuzwa wiga muri kaminuza”- Depite Murara

Depite Murara Jean Damascene avuga ko abanyeshuri biga muri kaminuza bagatwara inda batabiteganyije ari injiji.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK), tariki 21/02/2012, Depite Murara yavuze ko kujya muri kaminuza ugasanga abakobwa 23 baratwaye inda batabiteganyije ari ikibazo.

Murara avuga ko byagaragaye ko n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA bukunze kugaragara muri kaminuza zo mu Rwanda.

Yagize ati “tumaze kubona ko hari aho umubare w’abanyeshuri batararushinga baboneza imbyaro kurusha abarushinze kandi ugasanga badakoresha agakingirizo; aho uba wirinze inda ariko ntuba wirinze SIDA. Nibwo usanga muri za kaminuza hagenda havuka ubwandu bushya”.

Uyu mudepite avuga ko kuba intiti cyangwa injijuke atari ukuba wibitseho amashuri menshi ahubwo ngo ni ukumenya uko ukoresha ubwenge n’ubumenyi wakuye mubyo wize; umuntu akabasha kwirindira ubuzima bwe akoresheje ubwenge asanganywe ndetse n’ubumenyi yakuye muri ayo mashuri.

Iki kiganiro ku cyorezo cya SIDA cyahawe abanyeshuri bo muri ICK, cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira umukobwa w’inkumi ubwira rubanda ko yiga muri kaminuza akananirwa guhagarara ku cyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye (agakingirizo kizewe) si ubujiji gusa, ubanza twabyita akumiro! Uwo muntu ubwo aba azafata ikihe cyemezo cya kiyobozi igihe azaba we koko?

Adamour yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka