Ngororero: Yibarutse impanga eshatu akarere karamuhemba
Yamfashije Claudine w’imyaka 25 wo mu murenge wa Kavumu akagari ka Tetero, yibarutse abahungu babiri n’umukobwa tariki 19/11/2012, akarere kamuhemba amafaranga 97600 n’ubwisungane mu kwivuza by’abana n’ababyeyi.
Uyu mubyeyi yabyariye mu nzira agana kuri poste de santé ya Mutake mu murenge wa Kavumu. Nyuma yo kwibaruka abo bana, bamwohereje ku kigo nderabuzima cya Ramba naho bamwohereza ku bitaro bya Kabaya kugira ngo abana bitabweho.

Abana bavutse hasigaye ibyumweru bibiri ngo buzuze amezi icyenda; baryamye mu nsi y’itara ribaha ubushyuhe (lampe chauffante) na nyina ameze neza. Umwe apima 1,610kg, undi 1,510kg naho mushiki wabo afite 1,470kg.
Umuryango w’uyu mugore usanzwe ubarirwa mu batishoboye kuburyo gutunga abo bana bitazamworohera . Baje bakurikiye uw’imfura ufite imyaka itatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bukimara kumenya iyo nkuru bwafashe icyemezo cyo kuramira uwo mubyeyi bumugenera uruhembo rw’agaciro k’ibihumbi mirongocyenda na birindwi na maganatandatu (97,600frw) n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza y’abana n’ababyeyi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clotilde, niwe wamushyikirije urwo ruhembo rugizwe n’ibikoresho b’isuku (ikarito y’amasabune, ibitambaro byo kwihanagura bitatu (essui-mains), amabase atatu, indobo, itara, thermos, ibiro 30 by’ibishyimbo, amavuta, ibiro 10 by’isukari, ibiro 25 by’ifu y’igikoma, utwenda tw’abana imyambaro itatu, igitenge cya nyina n’imitaka itatu.
Yamfashije n’umugabo we ntibishoboye, umutungo bafite ni intama imwe nayo bahise bayigurisha ngo babone ifu y’igikoma. Nk’uko Yamfashije yabivuze babana batarasezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko.

Nyiraneza yamugiriye inama yo kwihutira gusezerana imbere y’amategeko ngo ejo abana batazavaho bahura n’ingorane zakomoka ku mibanire mibi y’ababyeyi babo.
Yamfashije yadutangarije ko atazasubiza ingobyi imugongo dore ko yari yaranitabiriye kuringaniza urubyaro akimara kwibaruka imfura.
Yamfashije Claudine aje akurikiye undi mugenzi we mu murenge wa Sovu (uhana imbibi n’uwa Kavumu) nawe wibarutse abana batatu nawe akarere karamuhemba.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubahaye impundu nibonkwe, ariko bazibuke kuringaniza urubyaro.
Niyonkwe mama kdi Nyagasani arinde aba bana