Muhanga: Ikigo Nderabuzima cya Gitarama kirashinja MUSA kutishyurira igihe

Ikigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu Mujyi wa Muhanga kirashinja ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) gikorera muri iki kigo kutishyurira igihe amafaranga ya serivise baba barakoreye abanyamuryango bacyo.

Mu isuzuma ryakozwe n’Akarere ka Muhanga kuwa kabiri tariki ya 06/01/2015, byagaragaye ko ishami ry’ubwisungane mu kwivuza rya Gitarama riheruka kwishyura ikigo nderabuzima mu kwezi kwa kamena umwaka ushize wa 2014.

Cyakora ubwo iri suzuma ryakorwaga mu bayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima, n’abandi bakoranabushake muri gahunda za leta mu Murenge wa Shyogwe, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitarama yagaragazaga ko ibisabwa byose ngo bishyurwe byakozwe ariko ishami rya MUSA rikaba rigenda biguru ntege mu kwishyura amafaranga aba yaguzwe imiti, kandi ari nayo yongera kugurwamo bigatuma na serivisi zitangwa mu kigo nderabuzima zigenda neza.

Ikigo nderabuzima cya GItarama kivuga ko fagitire kizikorera igihe ariko ugasanga MUSA izarira kwishyura.
Ikigo nderabuzima cya GItarama kivuga ko fagitire kizikorera igihe ariko ugasanga MUSA izarira kwishyura.

Dusabeyezu Marie Goreth uyobora ikigo Nderabuzima cya Gitarama, avuga ko fagitire zo kuva muri Kanama umwaka ushize zatanzwe ariko amafaranga akaba atarishyurwa, cyakora ngo n’izo mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 gushize zimaze gukorwa zikaba zigiye gushyikirizwa MUSA.

Agira ati “fagitire twazitangiye ku gihe, ikibazo bagize ni ukubanza gukora igenzura kuko bari bafite amafagitire menshi, ariko twe nta kibazo cyo gutanga fagitire ku gihe dufite, n’ikimenyimenyi n’iyo mu kwezi kwa 11 umwaka ushize twayirangije dusigaje kuyibagezaho, n’iy’ukwezi kwa 12 tuyigejeje ku itariki zirindwi, ikibazo n’ishami rya MUSA niyo tutari twamenye ibintu isuzuma bitari kurangira”.

Ubwo twataraga iyi nkuru umukozi wa MUSA ishami rya Gitarama, Bizimana Jacques yabajijwe igihe aherukira kwishyura fagitire z’ikigo nderabuzima maze avuga ko kuva muri Kanama umwaka ushize aribwo andi mafaranga agiye kujya kuri Konti y’ikigo nderabuzima.

Yagize ati “ikibazo twagize ni uko usanga fagitire batinda kuzizana banazizana bakazizanira rimwe kandi tuba tugomba kuzikorera igenzura niba ibyo bishyuza aribyo koko, kubivanga n’akandi kazi no kujya kuri terrain ugasanga biratuvuna, ariko ubu twarangije gukora amafaranga y’amezi atatu twayishyuye kandi banki yadusinyiye ku twishyuye”.

Umukozi wa MUSA mu kigo nderabuzima cya Gitarama avuga ko gutinda kwishyura biterwa n'uko fagitire ziza zitinze kandi ari nyinshi.
Umukozi wa MUSA mu kigo nderabuzima cya Gitarama avuga ko gutinda kwishyura biterwa n’uko fagitire ziza zitinze kandi ari nyinshi.

N’ubwo nabo batishyurira igihe, ishami ya MUSA rya Shyogwe naryo rifite ikirane cy’amezi atatu ritarishyura ikigo nderabuzima cya Shyogwe bikavugwa y’uko impamvu nayo ari uko iki kigo nderabuzima kitarazana fagitire.

N’ubwo nta miti bigaragara ko yabuze muri ibi bigo nderabuzima byombi, bishobora guteza ikibazo mu gihe cyo kugura imiti kuko haba hari amafaranga yakoreshejwe ntiyishyurwe, ingaruka zikaba gutanga serivisi zitanoze aho umuturage yoherezwa kwigurira imiti mu mavuriro yigenga, kuko iyo amafaranga atishyuwe bishobora gutuma hari nk’imiti ihenze itagurwa.

Ku kibazo cy’uko MUSA zishobora kwishyura ibirarane by’umwaka no kumenya ibyo zigomba ibigo nderabuzima mu gihe hatabayeho kwishyurana neza hagati y’ibi bice bibiri, ngo kwishyura bikomeza uko Fagitire zibonetse kandi hagakomeza gukoreshwa amafaranga y’ingoboka (réserve).

Amabwiriza ateganya ko ubusanzwe fagitire ikorwa n’ikigo nderabuzima kikayishyikiriza ishami rya MUSA bitarenze tariki 10 za buri kwezi, ishami ry’ubwisungane mu kwivuza naryo rikaba rihabwa iminsi 15 yo kugenzura iyi fagitire rikabona kuyishyura.

Ni ukuvuga ko mu minsi 25 fagitire y’ukwezi igomba kuba yishyuwe nta yandi mananiza, hakaba hibazwa ukuntu amezi ashira ari atandatu fagitire zitarishyurwa.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuzima. Umutoniwase Kamana Sostène avuga ko kuba ishami rya MUSA ritishyurira igihe byaba bishoboka ko fagitire ziza zitinze koko ariko agasaba ko yaba ishami rya MUSA n’ikigo nderabuzima bagomba gukorana kandi bakihutisha ibisabwa kugira ngo batabangamira uwo baha serivisi uza abagana agira ngo yivuze.

Umutoniwase asaba ko abishyura n'abishyuza bagomba kutarenza iminsi 25 batarashyira mu bikorwa ibiteganywa n'amabwiriza.
Umutoniwase asaba ko abishyura n’abishyuza bagomba kutarenza iminsi 25 batarashyira mu bikorwa ibiteganywa n’amabwiriza.

Umutoniwase avuga ko hafashwe ingamba z’uko amabwiriza akurikizwa nta kindi “ abayobozi b’ibigo nderabuzima bashyiremo imbaraga rwose, bakorere amafagitire ku gihe hanyuma na Mituelle yishyurire igihe hato hatazanagira umuturage uhahungabanira yenda asanze hari umuti utaguzwe, bitewe n’uko hatabaye kwishyura no kwishyuriza igihe”.

N’ubwo abishyura baswabwa kwishyurira igihe ariko hari n’abaturage bishyurirwa na Leta usanga amakarita yabo akiryamye ku bigo nderabuzima. Ku kigo nderabuzima cya Gitarama habarurwa asaga 700 atarahabwa beneyo hakaba hibazwa uko bavuzwa kandi barishyuriwe kuko nta munyamuryango wemerewe kuvuzwa aterekanye iyi karita.

Hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ikigo nderabuzima cya Gitarama gifatanyije n’ishami rya MUSA bagiye gufatanya basange abaturage babashyikirize aya makarita, cyakora ngo abishyurirwa nabo bagomba kujya bitabira kuza gufata amakarita yabo ku gihe kugira ngo bahabwe serivisi bagenewe.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka