Kibeho: Ikibazo cy’ubwiherero mu Mudugudu w’Uwintobo ni ingorabahizi
Bamwe mu batuye mu Mudugudu w’Uwintobo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe no kutagira ubwiherero buhagije muri uyu mudugudu.
Uyu mudugudu wa Uwintobo utuyemo abahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko bubakiwe amazu bavanywe muri nyakatsi, gusa ngo bahawe amazu adafite ubwiherero ndetse n’ibikoni.
Aba baturage bavuga ko n’ubwo ikibazo cyo kutagira ibikoni nacyo ngo kibabangamiye, ariko cyane cyane ngo babangamiwe no kutagira ubwiherero binatuma muri uyu mudugudu hagaragara isuku nke.

Umwe muri aba baturage witwa Musabimana Consolée, ubwo bahabwaga umuganda wo gukurungira amazu yabo tariki ya 21/01/2015, yatangarije Kigali today ko n’ubwo bahawe uwo muganda ariko ikibazo cy’isuku muri uwo mudugudu kidakemutse kuko ngo ntaho bituma bagira, kuri we rero ngo agasanga gukurungira inzu ariko hanze huzuye umwanda ntacyo bimaze.
Agira ati “N’ubwo nashima umuganda muduhaye ariko nanasaba, kuko ntabwo ibibazo bikemutse. Dukennye aho twituma kuko nta bwiherero dufite muri uyu mudugudu, rwose turacyabasaba undi musanzu w’ubwiherero”.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko mu rwego rwo kwirinda umwanda hagati mu ngo zabo bemera bakajya kwituma mu ishyamba, cyangwa se ngo ubishoboye akajya gutira ubwiherero mu rugo burimo.
Icyakora muri uyu mudugudu hari ababashije kwicukurira ubwiherero ku buryo bagenzi babo baturanye bashobora kubukoresha, gusa nabo bakavuga ko bibangamye.
“Hano hari abafite imisarani ariko ni bakeya cyane, mbese usanga nk’ingo 3 zihurira mu musarani umwe, zikawuhitiramo zose n’abana n’iki,… mbese ugasanga birakurura umwanda, keretse nibura buri muntu afite uwe indi uwe,” umwe muri abo baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko ikibazo aba baturage bafite atari imbaraga zo gucukura ubwiherero ahubwo ko ari imyumvire yabo ikiri hasi ku bijyanye n’isuku, akaba avuga ko igikenewe cyane kuri aba baturage ari ukubigisha.
Ati “Nibyo nyine twavugaga, none se abo sibo bacukura ubwiherero bw’abandi? Arajya gucukura ubw’abandi ataracukura ubwe kubera iki? Byose ni ikibazo cy’imyumvire, ntabwo imyumvire yabo irashyikira ngo isuku igomba kuba imeze ite mu rugo; hari icyo cy’ubwiherero, hari ukubana n’amatungo hari abakibana nayo, ntabwo imyumvire ye irashyikira icyo kintu ngo yumve ko ari ngombwa. Aho rero niho tugomba gukora cyane kugira ngo imyumvire ibanze ihinduke, kuko ntibabuze imbaraga, icyo babuze gusa ni imyumvire ntabwo ari uburyo babuze”.

Uyu mudugudu wa Uwintobo utuyemo imiryango 15 y’abahejejwe inyuma n’amateka bahatujwe nyuma yo kuvanwa muri nyakatsi.
Uretse ikibazo cy’ubwiherero bavuga ko kibabangamiye banavuga ko amazu bahawe bayacanamo kuko nta bikoni bagira, ibi nabyo ngo bikaba ari bimwe mu bituma amazu asaza vuba kandi ugasanga arimo umwanda.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|