Kayonza: Bamwe mu rubyiruko rw’abarokore ngo bagira isoni zo kugura udukingirizo
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko hari bagenzi ba bo cyane cyane abarokore bagiterwa isoni no kugura udukingirizo, bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyamirama muri ako karere twavuganye bavuga ko basanzwe babona bagenzi ba bo b’abarokore batinya kugura udukingirizo ngo hatagira umenya ko basambana kandi bafatwa nk’abakirisitu bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bigatuma ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukomeza kwiyongera mu rubyiruko.

Nzamurambaho Emmanuel yagize ati “Hariho nk’umuntu uba ufite isoni avuga ati njyewe ndi umurokore ugasanga aratinya ngo hatagira umuntu umubona. Benshi hari n’igihe baza bakantuma ngo genda ukangurire njyewe nkagenda nkakabagurira”.
Niyonsaba Clementine na we avuga ko ajya abona bagenzi be b’abarokore bavuga ko batatinyuka kugura udukingirizo, kandi nyamara bakarenga bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Avuga ko umuntu w’urubyiruko akwiye kwifata, ariko na none ngo igihe ananiwe kwifata ngo ntakwiye guterwa isoni no kugura agakingirizo kuko ari nk’ingabo ikingira ubuzima.
Agira ati “Nanjye ndababona [batinya kugura udukingirizo]. Nabagira inama yo kwifata, ariko bakumva batabishoye bakagura udukingirizo”.

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’amashyirahamwe y’ababana na virusi itera SIDA mu karere ka Kayonza, Rutayisire Jean Claude avuga ko nta muntu utekereza ku buzima bwe bw’ahazaza ukwiye guterwa isoni no kugura agakingirizo, kuko umuntu ashobora guterwa isoni no kukagura ariko akikururira ibibazo birimo kwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina harimo na SIDA.
“Nta muntu wagombye kugira isoni zo kujya kugura agakingirizo, kubera ko ushobora kugira isoni zo kukagura wakoreraho, ntabwo uzagira isoni zo kujya kwa muganga urembye bazajya bakureba noneho banaguseke kurusha uko wakoresha agakingirizo ukagira ubuzima buzira umuze” uku niko Rutayisire abisobanura.
Mu gihugu hose hamaze iminsi hari gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu gihe cy’amezi agera kuri atatu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Uwibambe Consolee, avuga ko abayobozi ku nzego zose bafite inshingano yo kugira icyo bakora kugira ngo barinde abo bayobora kwandura icyorezo cya SIDA.
Ibyo ngo bigomba gukorwa begera abaturage bakabasobanurira ububi bw’iyo ndwara n’uburyo bayirinda. Mu karere ka Kayonza hari amashyirahamwe agera kuri 62 y’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, bivuze ko hatagize igikorwa mu maguru mashya umubare w’abagana ayo mashyirahamwe wakomeza kwiyongera.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|