Karongi: SFH igiye gushyira ingufu mu mugoroba w’ababyeyi mu kurandura imirire mibi
Nyuma y’inama n’abakozi bashinzwe imirire mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Karongi, Umuryango Society for Family Health (SFH) wiyemeje kongera ingufu mu kurwanya imirirre mibi cyane mu bukangurambaga binyuze mu mugoraba w’ababyeyi.
Uyu muryango kandi ngo ugiye no kongera ingufu mu nyigisho zo gutegura indyo yuzuye bifashishije amashusho (film) mu rwego rwo kunganira ibiganiro biba byatanzwe dore ko ngo bafitanye amasezerano n’amakoperative harimo n’ay’abajyanama b’ubuzima ngo abafasha mu biganiro by’ubuzima.
Muri iyo nama yabaye tariki 07/01/2015, byagaragaye ko ikibazo cy’imirire mibi kigaragara mu bana bari mu nsi y’imyaka itanu kidaterwa n’ubukene nk’uko benshi babikeka ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage; nk’uko bisobanurwa na Mbarushimana Jean Baptiste, umukozi ushinzwe imirire ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga kiri muri zone y’Ibitaro bya Mugonero.

Mukamana Pauline ushinzwe guteza imbere imirire n’imibereho myiza ku Kigo Nderabuzima cya Kirambo kiri muri zone y’Ibitaro bya Kirinda atunga agatoki abakobwa babyarira iwabo, ubusinzi ndetse n’ibibazo by’amakimbirane kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’imirire mibi.
Agira ati “Abana usanga bagaragarwaho n’imirire mibi ni abana bagiye basigwa n’ababyeyi babo bababyaye bakiri abakobwa bakabasiga mu rugo bakajya gushaka imirimo ahandi abandi ni abavuka ku babyeyi b’abasinzi na bo ukunda gusanga bagaragarwaho icyo kibazo cy’imirire mibi”.
Nyuma yo gusanga nta muti udasanzwe bashakira iki kibazo, abitabiriye inama bafashe umwanzuro ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga ari na ho umuryango SFH wiyemeje gutanga ubufasha.
Abakozi mu bitaro n’ibigo nderabuzima bemeza ko umuti urambye waturuka mu bukangurambaga buhindura imyumvire y’abaturage kandi bagasaba ko gahunda yo kwigisha ibijyanye n’imirire myiza yashyirwa mu biganirwaho mu mugoroba w’ababyeyi kuko ngo ari yakumvikana kurushaho.

Abakozi mu bigonderabuzima kandi bagaragarije umuryango SFH imbogamizi mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi zirimo ikibazo cy’igikoni cy’umudugudu ubundi bajya bifashisha mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ariko ubu kikaba kitagikora.
Mbarushimana Jean Baptiste, umukozi ushinzwe imirire ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga akaba yakomeje agira ati “Igikoni cy’umudugudu gisa n’aho kitagikora kubera ko ababyeyi batakizana ibiryo ngo tubigishirizeho gutegura indyo yuzuye”.
Sylivain Ndaruhutse, Umukozi uhagarariye Umuryango SFH Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko nyuma yo kumva ibibazo n’imbogamizi z’aba bakozi bashinzwe imirire mu bitaro n’ibigonderabuzima byo mu Karere ka Karongi, uyu muryango ngo ugiye kongera ingufu cyane mu bukangurambaga binyuze mu mugoraba w’ababyeyi.
Ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Karongi kiganje ahanini mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Inzego z’ubuzima zikaba zagaragaje ko ahanini kibanze mu duce tw’ibyaro aho zone za ibigo nderabuzima bya Rugabano, Munzenga, Mukungu, Bisesero na Mugonero ziri mu zigaragaramo umubare munini w’abana bagaragaraho imirire mibi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyonzi, urakoze ku bw’iyi nkuru. SFH ikora ibintu byiza byinshi mu buzima. yakoze ibitaramo umwaka ushyize bigamije kurwanya icyorezo cya SIDA. karibu iwacu abanyarwanda bakeneye ubuzima buzira imirire mibi; inda z’indahekana/ zitateganyijwe;icyorezo cya SIDA, Malariya, indwara zikomoka ku mwana.