Kamonyi: Ikigega cy’amazi cyubakwa i Gihara ni igisubizo ku karere
Mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hari kubakwa ikigega kizafasha mu gukwirakwiza amazi muri aka kagari ndetse no mu tundi bituranye twa Kabagesera na Kagina.
Abahatuye bavuga ko iki kigega giteganyije kuzura muri Mata 2015 kizasubiza ikibazo cy’amazi bari bamaranye igihe.
Iki kigega kizaba gifite m3 400 kizayoborwamo amazi ya Nyabarongo aturuka ku muyoboro wa Nzove.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, aratangaza ko kugeza amazi muri Gihara ari kimwe mu gisubizo ku kibazo cy’amazi yari asanzwe ari make mu karere.

Ubusanzwe Abanyagihara bakoreshaga amazi yo kuri Paruwasi Gatulika ya Gihara aturuka mu isoko witwa Gatare ariko akababana make. Ubundi bari barubakiwe amariba agera no mu tugari twa Kagina na Kabagesera yagombaga kubagezaho amazi aturuka ku isoko ya Mbizi ho mu Murenge wa Rukoma ariko yari yaramezeho ibyatsi.
Umuyobozi w’akarere avuga ko umuyoboro wa Mbizi udafite amazi yakwira mu mirenge yose, amazi woherezaga i Runda akaba agiye kongerwa mu Mirenge ya Gacurabwenge na Rukoma; kuko na bo ayabageragaho adahagije.
Aragira ati “aya mazi aje akenewe kandi ni igusubizo ku baturage bacu batuye aho tutari twayageza”.
Kubaka iki kigega cy’amazi ndetse n’uyu muyoboro w’amazi w’ibirometero 30 uzagera no mu Murenge wa Rugarika byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 798 z’amafaranga y’u Rwanda, igice kimwe cyayo kikazatangwa n’akarere andi agatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Abaturage b’utu tugari basanzwe babona amazi bibagoye, baratangaza ko bishimiye kugezwaho amazi menshi; bakaba bifuza ko umuyoboro wazakomeza ukagera no mu kagari ka Kamuhoza kuko bavoma ibiziba.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twasabagango mudufashe igihara amazi nikibazo nkatwenkabanyeshuri birikitugora mudufashe
Twasabagango mudufashe igihara amazi nikibazo nkatwenkabanyeshuri birikitugora mudufashe