Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso cyaguze imashini zirobanura ibyangombwa nkenerwa mu maraso baha abarwayi
Ikigo cy’ Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda cyatangije uburyo bwo kurobanura ibikenerwa mu maraso ahabwa indembe hifashishijwe imashini. Igikorwa cyatangijwe mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uba tariki 14 Kamena buri mwaka.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yavuze ko ubu mu maraso hazajya hafatwa icyo umurwayi akeneye gusa, ibigize amaraso bidakenewe bikazajya bihita bisubira mu muntu uyatanze.

Yagize ati “Ubu mu maraso dukuramo igice dukeneye. Niba ari udufashi, nitwo twonyine dukuramo. Ibindi bice nk’umushongi, insoro zitukura n’ibindi bigasubiramo. Uburyo twakoreshaga uyu munsi, kugera ngo tubone dose (ingano) y’udufashi (Plaquette) twahereza umuntu mukuru, byadusabaga abantu batanga amaraso batandatu.
Noneho iri koranabuhanga, umuntu umwe wenyine ashobora gutanga dose zigera kuri eshatu, ni ukuvuga ngo twagombaga gukenera abantu 18 kuri dose eshatu.”

Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Patrick Ndimubanzi, yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo rugere ku ngingo ya 4 mu ntego z’ikinyagihumbi, igena ibijyanye no kugabanya imfu z’ abagore n’ abana bapfa buri munsi kubera kubura amaso.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abagore 800 bapfa buri munsi ku Isi babyara cyangwa batwite kubera kubura amaraso.
Yagize ati “Amaraso ahagije kandi azira inenge ni kimwe mu bifasha u Rwanda gukumira imfu z’ababyeyi n’abandi batakaza amaraso menshi ku mpamvu zinyuranye, nk’izo kubagwa, impanuka zo mu muhanda, uburwayi nka malariya, kanseri n’izindi zinyuranye.”

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko ku mwaka cyakira udupaki ibihumbi 51 tw’amaraso aba yatanzwe n’abagiraneza. Ikoreshwa ry’izi mashini nshya ngo rizagabanya akazi n’umwanya gutandukanya ibikenewe mu maraso byafataga muri Laboratoire, kuko ngo izi mashini zizajya zibyikorera.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyeneye amakuru Yuko ntatanga amaraso