Hari ibiribwa birwanya indwara zifata imyanya myibarukiro bikanongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Nk’uko bigaragazwa n’impuguke zinyuranye zirimo Dr Joseph Musaalo wo mu gihugu cya Uganda, ngo hari ibiribwa bitagoye kubibona umuntu ashobora gufata bikamurinda kugira indwara zifata imyanya myibarukiro ndetse bigafasha n’ubifata kongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina (libido).

Bimwe mu biribwa bimaze kugaragaza ubushobozi bwo kongera ubushake mpuzabitsina no kurwanya zimwe muri izo ndwara ngo ni ibiribwa bikize ku kinyabutabire cya Zinc. Ku isonga haza amagi, amashaza, soya, ubunyobwa, ibihumyo, inzuzi z’ibihwagari.

Aha ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko ibi biribwa bigira umumaro wo kurwanya indwara ya “prostate” ku bagabo cyane cyane ku muntu ufata nibura amagarama 40 ya zinc ku munsi.

Muganga Joseph Musaalo yavuze ko impamvu ikomeye igira ingaruka mbi kuri libido ari ugukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye. Asobanura ko gukoresha ibiyobyabwenge bigabanya umuvuduko w’amaraso bikaba bibangamira ubushake mpuzabitsina ndetse bikaba bishobora no gutera uburemba.

Ibiribwa bikungahaye ku isukari nabyo ngo byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ubushake mpuzabitsina.

Nk’uko byagiye bisobanurwa n’abahanga batandukanye, ingufu zerekeza ku mibonano mpuzabitsina ziba mu muntu ngo zaba zitangira kuva mu bwana kugeza mwene muntu avuye ku isi. Cyakora ngo zigenda zihindagurika uko bwije uko bukeye bitewe n’impamvu zitandukanye.

Aha havugwa nk’ikigero cy’umuntu, imirire myiza cyangwa mibi, ibyishimo cyangwa se umubabaro, akazi umuntu akora, umunaniro cyangwa imbaraga n’ibindi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriweneza ndagirangombabaze ikibazo mupfashenyeneye ubufashape Pfitimyaka 19 ariko igitsinacyajyenigikura nekerezakonamuntu tazicyumwanawimyakitanu 5 najyenikokangana ubunamukobwanatereta kuberakoniyizi mwangiriyihenama Abakobwababimenye nasebakandinomurugona rabibahishepe Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka