Gisagara: Abagabo baributswa ko imirire myiza y’umwana itareba umugore gusa
Umushinga USAID Ejo Heza ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, yatangije icyumweru cyo gukangurira abaturage konsa neza mu karere ka Gisagara, ubuyobozi bw’aka karere nabwo bukibutsa abagabo ko nabo barebwa n’imirire y’umwana.
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe ubuzima n’imirire muri USAID Ejo Heza avuga ko muri iki cyumweru cyatangijwe tariki 06/08/2014 bafite gahunda yo gukomeza gukangurira abaturage kwita ku mirire y’umwana by’umwihariko mu minsi 1000 nyuma yo kumubyara kuko ngo iyo ahuye n’imirire mibi muri iyo minsi bimuviramo kugwingira.
Ati “Twafashe iyi gahunda tugirango dushishikarize ababyeyi konsa neza no kujya baha abana amata kuko byagaragaye ko iyo umwana yagaburiwe neza ibirimo intungamubiri muri ya minsi 1000 nyuma yo kuvuka, adahura no kugwingira”.

Uwuhoraho Olive na Nishyirembere Gerardine, bamwe mu bagore bo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko bitoroshye kuri buri mubyeyi kubonera umwana amata ariko ko binyuze mu matsinda yo kugurizanya bafashanya kubona amafaranga yatuma umubyeyi abonera umwana imfashabere nk’amata, igikoma n’ibindi bimufasha gukura neza.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi we asanga abagabo nabo bagomba kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi ku bana babo ntibabiharire abagore gusa cyane ko abagabo ari bo usanga akenshi amafaranga bayamarira mu nzoga.
Ati “hari abagabo bavuga ko batarara batanyweye agacupa ariko ntibabe bagura amata y’umwana kandi hari inzoga zinahenda kuruta amata, tukaba rero tubashishikariza kumenya ko amata ari ngombwa ku bana ndete no ku muryango muri rusange, bityo bajye bafasha abagore mu gukuza imirire myiza y’abana”.

Impamvu yatumye USAID Ejo Heza ihitamo akarere ka Gisagara kugirango abaturage bakangurirwe konsa neza ndetse no guha abana bagejeje ku mezi 6 imfashabere, ngo ni uko aka karere kaza mu turi mu myanya ya mbere mu kugira imirire mibi mu gihugu.
Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, mu gihugu hose imirire mibi iri ku kigereranyo cya 44%, naho akarere ka Gisagara kakagira 48% bagaragarwaho nayo cyane cyane bakagira ikibazo cyo kugwingira.
Buri mwaka kuva ku itariki ya 1 kugera kuya 7 Kanama isi yose izirikana ku cyumweru cyahariwe konsa abana, muri Gisagara iyi gahunda ikaba yatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kanama, ikazamara iminsi irindwi ariko ubukangurambaga bukazakomeza binyuze mu mugoroba w’ababyeyi n’amatsinda yibumbiyemo abagore.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gufashanaya hagati y;ababyeyi ni byiza aho gusiganira bimmwe ngo biharirwe bamwe ababndi, uburinganire ni ngombwa