Gicumbi: Kumenya gutegura indyo yuzuye bizagabanya indwara z’imirire mibi

Ababyeyi bo mu karere ka Gicumbi bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo babashe gukura neza, biciye muri gahunda y’igikoni cy’umududugudu.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite munshingano ze ibikorwa by’ubuzima Kayumba Emmanuel, avuga ko ubu abajyanama b’ubuzima batangiye kwigisha ababyeyi bafite abana bato kuva kumwaka umwe kugeza ku myaka itanu kumenya gutegura ifunguro ryuzuyemo intungamubiri.

Igikoni cy'umudugudu ni imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy'imirire mibi.
Igikoni cy’umudugudu ni imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’imirire mibi.

Umwana muto ukivuka kuva kugeza kumezi atandatu agomba guhabwa ibere nta kindi kintu bamuvangiye. Nyuma y’icyo gihe agahabwa imfashabere ikubiyemo imbuto amata igikoma.

Uko umwana agenda akura niko agenda ahabwa ibiryo bitandukanye birimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Mu bitera imbarga umwana bamugaburira ibinyamafufu, birimo ibijumba amateke, ibirayi n’igitoki.

Mubirinda indwara Kayumba avuga ko harimo imboga, inyama, kuko zikungahaye kuntungamubiri zikomeza amagufa ndetse ni byiza ku muha amafi, kuko nayo akungahaye kuntungamubiri nyinshi zirimo ibirinda indwara nibikomeza amagufa.

Ni byiza kandi ko umwana anywa amata y’inka kuva kumezi atandatu agakomeza kuyanywa ibihe byose.

Abajyanama b’ubuzima nabo bemeza ko iyi gahunda yo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye binyuze mugikoni cy’umudugudu bizafasha ababyeyi bafite abana barwaye bwaki gukira neza, nk’uko Musabyimana Agnes umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Ruyaga abivuga.

Bamwe mu babyeyi batangiye kwitabira iyi gahunda bemeza ko ibafasha kumenya uburyo bategura indyo yuzuye kuko hari bamwe bemeza ko nta bumenyi baba bafite.

Mukandekezi Francine avuga ko ibiryo baba babifite ariko kumenya gutegura ifunguro ry’umwana ryihariye bibagora.

Kuva aho yagiriye muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu avuga ko amaze kuhungukira byinshi kuko yamenye uburyo ateguramo ifunguro ry’umwana we.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

indyo yuzuye ni ngombwa kugira ngo turwanye indwara bityo n’abana bagakura neza!

Komeza Innocent yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka