Gakenke: Isuku igiye kugenzurwa urugo ku rundi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko guhera muri iki cyumweru bugiye gutangira gahunda yo kujya busura buri rugo, kuko uretse kuba hari abaturage batajya boga cyangwa ngo bamese byanagaragaye ko hari abadafite ubwiherero kandi nabwo buba bukenewe kugira ngo umuntu agire isuku inoze.

N’ubwo hari amatsinda yari yashizweho guhera ku rwego rw’umudugudu agizwe n’abajyanama b’ubuzima, ngo ni byiza ko n’ubuyobozi bw’akarere bumanuka bakagera muri buri rugo bukagenzura uburyo isuku ikorwamo kugira ngo barusheho kuzamura imibereho y’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Zephyrin Ntakirutimana avuga ko imirenge uko ari 19 igomba kugerwamo n’iyi gahunda ku buryo buri rugo rugerwamo, kandi bakaba batazagenzura ubwiherero bwonyine kuko bazareba isuku muri rusange.

Ntakirutimana avuga ko hagiye gukorwa igenzura ry'isuku urugo ku rundi.
Ntakirutimana avuga ko hagiye gukorwa igenzura ry’isuku urugo ku rundi.

Ati “dushaka y’uko buri rugo rw’ Akarere ka Gakenke ruzagerwaho tukareba ibijyanye n’isuku. Nta n’ubwo ari ubwiherero bwonyine tuzareba n’isuku muri rusange, tureba imibereho y’abaturage aho barara, uko babayeho, inzu barimo zimeze zite, birashoboka ko nta bushobozi bafite bwo gushiramo pavement (isima) ariko nibura habeho n’uburyo bwo gukurungira kugira ngo imbaragasa zicike”.

Uretse kuba hagomba kurebwa ibijyanye n’isuku ngo ubuyobozi bw’akarere bugomba no kureba uburyo abana bitabwaho niba bagaburirwa indyo yuzuye hamwe no kureba niba hari ubwisungane mu kwivuza bafite, ku buryo buri rugo ruzajya runigishwa kugira icyo bahiga.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Gakenke nabo ntibahakana ko isuku ari ngombwa kuko bavuga ko banagerageza kuyitaho, gusa bemera ko hari na bagenzi babo batajya babyitaho.

Haracyagaragara abaturage batagira ubwiherero.
Haracyagaragara abaturage batagira ubwiherero.

Theophila Uwamahirwe utuye mu Murenge wa Karambo avuga ko n’ubwo mu murenge wabo bagerageza ku bijyanye n’isuku kuko usanga hari abafite ubwiherero n’udutanda banikaho ibintu gusa ngo hari n’abatabifite.

Ati “hari abantu usanga badafite za WC (ubwiherero) zujuje ibyangombwa kuko WC yujuje ibyangombwa iba ipfutse inafite isuku ikaba yubatse hejuru inasakaye. Isuku yabo rero ikaba ituzuye neza n’ubwo bakangurirwa kuyigira”.

Uwitwa Clémentine wo mu Murenge wa Mugunga n’ubwo nawe avuga ko iwabo abona bafite ubwiherero ariko ngo hari aho bakirarana n’amatungo yabo binabaviramo kurwara imbaragasa, akavuga ko atamenya impamvu zibibatera.

Ati “n’ubwo ndi kuvuga ngo sinamenya impamvu zabo biterwa n’ubute cyangwa ubunebwe simbizi ariko amazi araboneka gusa njye nzi abana barwaye imbaragasa wenda kubera kurarana n’amatungo n’ibintu nkibyo”.

Ingamba z’uburyo isuku igiye kugenzurwa zije nyuma y’aho mu mezi ya nyuma asoza umwaka wa 2014 mu Karere ka Gakenke habaruwe abantu basaga 250 barwaye amavunja.

Tarib Abdul

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka