Gakenke: Ikibazo cy’isuku nke kiri mu bizibandwaho mu myaka itanu iri imbere
Abashinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke barasanga mu myaka itanu iri imbere bagiye guhagurukira ikibazo cy’isuku nke n’ingaruka zayo, mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.
Abashinzwe ubuzima muri aka karere babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ine, bategura gahunda ngenderwaho y’imyaka itanu iri imbere mu rwego rw’ubuzima mu karere ka Gakenke.
Uwamahoro Janvier ushinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke, avuga ko muri iyi minsi ine bamaze, bafashe ingamba zigamije guhashya indwara ziterwa n’umwanda mu myaka itanu iri imbere.
Agira ati: “twabonye ko tugifite ikibazo cy’isuku nke, kuko mu ndwara icumu za mbere ziboneka mu karere, inyinshi ziterwa n’umwanda. Aha twavuga nk’indwara z’impiswi, iz’amenyo n’izindi”.

Ikindi kizibandwaho mu myaka itanu iri imbere mu rwego rw’ubuzima mu karere ka Gakenke ni ugukangurira abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro, kuko kugeza ubu umubare ukiri munini mu ngo.
Ati: “ikindi kibazo twabonye ni uko hakiri ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umusaruro. Imiryango yacu ifite abana benshi bigatuma hari ibintu byinshi badashobora gukora kuko ubunini bw’umuryango buba bukabije”.
Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima, abacungamutungo, ushinzwe ubuzima mu karere, ushinzwe igenamigambi mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima mu karere ka Gakenke.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|