Amajyepfo: Barasabwa kwiteza imbere ariko bakanibukwa kwirinda SIDA

Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gushishikariza abaturage kwteza imbere ariko bakanibuka ko bagomba kubakangurira kwirinda icyorezo cya SIDA, kugira ngo icyerekezo bafite kitaba imfabusa.

Ni bumwe mu butumwa Manaseh Gihana Wandera, umuyobozi w’umuryango uharanira imibereho myiza y’umuryango (SFH) yagejeje ku bayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo biganjemo abayobora utugari mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’intara i Huye, kuwa kane tariki 21/5/2015.

Manaseh Gihana Wandera ati byaba bibabaje kugera ku bikorwa by'iterambere sida ikatworeka.
Manaseh Gihana Wandera ati byaba bibabaje kugera ku bikorwa by’iterambere sida ikatworeka.

Yagize ati “Muri iki gihugu twesa imihigo myinshi. Nk’abayobozi nta mwanya dufite wo kuvuga ngo tugere kuri byinshi, dusigaze dukeya. Ushobora kugera kuri byinshi, ruswa ukayirwanya, aho uyobora hagatera imbere, ariko “ukabisiga ubireba, sida ikwishe.”

Cyangwa se umwana wawe akagucika umureba, nta n’ikindi wamukorera. Kandi warashoboraga kuba waramubwiye, mugafatanya kwirinda, kuko uburyo burahari.”

Wandera kandi yibukije abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo ko uburaya, cyane cyane ubukorwa n’abatinganyi, buri mu nzira z’ingenzi zanduriramo sida.

Ati “Abantu ndaya, 51% banduye sida, kandi buri wese aryamana byibura n’abagabo batatu mu ijoro, kandi 90% by’abo bagabo ni abubatse ingo, ni urubyiruko. Sida abantu barayandura cyane.”

Yasabye rero abayobozi kuzajya batanga ubu butumwa ku bo bayobora, igihe cyose babakoresheje inama ntibabyibagirwe.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, na we yunze mu rye, asaba abayobozi kudatinya kuvuga ibintu bimwe na bimwe aha ngo ni ibishitani, nyamara kubivuga hari benshi byarinda kwandura sida.

Ati “Ahitamo kubivuga, ukambwira nkagenda mbivuga umujyi wose ukanseka, ariko abantu nyobora bikarangira ari bazima. » Na none ati « umbwiye tuvuge ngo nkuremo ishati nyure mu mujyi ariko he kuzagira umuntu wandura sida aho nanyuze hose, nayikuramo. Bakanseka ariko abantu bagakira.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

iterambere rijyana ko kugira ubuzima buzira umuze bityo kwirinda sida biri mubizadufasha kugera kure mu byiza

ngoga yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka