Abarwayi barifuza ko kubitaho bitarangirana n’umunsi wabahariwe

Abarwariye mu Bitaro bya Rwamagana bavuga ko umunsi wahariwe abarwayi ubongerera icyizere kuko basurwa bakanitabwaho, bagasaba ko bitarangirana n’uwo munsi gusa.

Babivuze tariki 17 Werurwe 2016, ubwo ibyo bitaro byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi.

Abarwayi basaba ko kubitaho bitarangirana n'umunsi wabahariwe gusa.
Abarwayi basaba ko kubitaho bitarangirana n’umunsi wabahariwe gusa.

Kuri uwo munsi, abarwayi basuwe n’abantu batandukanye barimo umuryango w’abasengera mu idini ya Isilamu wanabagemuriye ibyo kurya.

Abarwayi bavuze ko uwo munsi ubongerera icyizere cyo kubaho ariko basaba ko kwitabwaho bitarangirana na wo kuko hari ababa badafite ababitaho.

Bugingo Yozefu ati “Hari abarwayi batagira ababitaho ariko ubu byabongereye icyizere. Turifuza ko bitaba rimwe. Iyi gahunda ikwiye guhoraho, umurwayi agahora afite icyizere cy’ubuzima bwe.”

Abarwayi basuwe banagemurirwa ibyo kurya.
Abarwayi basuwe banagemurirwa ibyo kurya.

Abarwayi batagira ababibataho kenshi ngo baba ari abo mu mirenge ya kure y’ibitaro kandi baturuka mu miryango ikennye. Bivugwa ko abo mu miryango yabo babura ubushobozi bwabafasha gukurikirana umurwayi wabo mu bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Muhire Philbert, avuga ko badakunze kugira bene abo barwayi ariko ngo niyo bibayeho, hari serivisi ishinzwe kubitaho.

Ati “Mu bushobozi akarere kaduha n’ubushobozi abakozi b’ibitaro bishakamo, hari uburyo dufasha abarawayi nk’abo. Nta bibazo bihambaye turabona ariko iyo icyo kibazo kibaye, dufite serivisi y’imibereho myiza ishinzwe kubitaho.”

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Muhire Philbert, avuga ko badakunze kugira abarwayi badafite ababitaho.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Muhire Philbert, avuga ko badakunze kugira abarwayi badafite ababitaho.

Mu minsi ishize humvikanye abarwayi bafungirwa muri bimwe mu bitaro babuze amafaranga yo kubyishyura nyuma yo kubavura. Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana avuga ko no muri ibyo bitaro hajya haboneka abananirwa kwishyura, ariko ubuyobozi bw’akarere ngo bwishingira ubwo bwishyu.

Ati “Biri mu nshingano z’akarere ko umurwayi udafite ubushobozi bwo kwishyura, bagerageza kumufasha."

Yongeyeho, ati "Hari ‘fagitire’ y’amafaranga hafi miliyoni y’abarwayi bagize ibibazo nk’ibyo duherutse guha akarere, batubwiye ko bemeye kuyitwishyura. Batwemereye ko fagitire z’abarwayi batishoboye twazikusanya tukaziha abayobozi b’imirenge.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi wizihizwa tariki 11 Gashyantare. Watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1992 ushyizweho na Papa Yohani Paul wa II. Papa yari agamije guhamagarira abantu kwita ku barwayi kuko baba bari mu gihe cy’ububabare butoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nagomba mumfashe.umugor yibaruts akaguma ava amaraso nyuma yukuvyara twamuvura gute?(dukoresheje ibimera?)

Bizimana Pascal yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka