Abakora mu rwego rw’ubuzima barasabwa gukora igenamigambi bahuriyeho
Abakora mu rwego rw’ubuzima mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba barasabwa gukora igenamigambi bahuriyeho kugira ngo barusheho kunoza serivisi z’ubuzima rusange bw’abaturage.
Byavugiwe mu nama yahuje abakora mu nzego z’ubuzima mu turere tugize iyo ntara tariki 11 Gashyantare 2016, nyuma y’aho bigaragariye ko buri mufatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima ateganya ibikorwa azakora ariko ntibitange umusaruro byakabaye bitanga bitewe n’uko bitagiweho inama n’impande zose zifite aho zihurira n’ubuzima.

Abo bafatanyabikorwa mu buzima basanzwe bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo, ariko ngo usanga bamwe babyihererana ntibahurize hamwe n’abandi bigatuma bitagirira akamaro abaturage uko byakagombye, nk’uko Byukusenge Madeleine ushinzwe Imibereho Myiza mu Ntara y’Iburasirazuba abivuga.
Ati “Hari ukuntu abantu bamwe bakora gahunda ya bo y’ibikorwa ikaba itazwi n’ubuyobozi bw’akarere. Ugasanga nk’ibikorwa kwa muganga, mu bigo nderabuzima cyngwa muri farumasi bitazwi n’akarere ugasanga bitagirira abaturage akamaro kuko bitahurijwe hamwe n’iby’akarere.”

Abakora mu nzego z’ubuzima mu Burasirazuba na bo bemeza ko bari bafite imikoranire y’inzego itanoze. Nubwo ubusanzwe ngo batakoraga nabi, imyanzuro bavanye muri iyo nama yigaga uburyo bwo guhuza ibikorwa mu nzego z’ubuzima ngo yabahwituye.
Karambizi Francois ukuriye urwego rw’ubuzima mu Karere ka Bugesera yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu mikoranire hagati y’abakora mu nzego z’ubuzima.
Ati “Iyo ukoze igikorwa wenyine hari igihe wibagirwa bimwe mu by’ingenzi. Nk’urugero ushobora kubaka ikigo nderabuzima ntuhite utekereza ahakenewe amazi cyangwa ngo wibuke gushyiramo inzira zorohereza abafite ubumuga, ariko iyo mubiteguriye hamwe ayo makosa ntapfa kubaho.”

Igenamigambi rihuriweho n’abagize urwego rw’ubuzima muri rusange ngo ni uburyo bwiza bushobora gufasha abakora muri urwo rwego kwiha intego ndetse no kugenzura niba barazigezeho koko.
Mu gihe batangira gukorana bya hafi ngo byagira ingaruka nziza ku buzima rusange bw’abaturage, kuko bajya bakorera hamwe igenamigambi bamaze kumenya ahakenewe gushyirwa imbaraga kurusha ahandi kugira ngo ubuzima rusange bw’abaturage burusheho kuba bwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|