Abaganga bahuguriwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga barasabwa kubikorana ubushishozi
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, arasaba abaganga bahuguriwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga kuzabikorana ubushishozi, kugira ngo bizatange imibare nyayo y’abafite ubumuga u Rwanda rufite, bityo byorohe kugena uburyo bazajya bafashwa.
Yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira mu byiciro abafite ubumuga, ku rwego rw’igihugu uwo muhango ukaba wabereye mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza tariki 18/03/2014.

Dr. Mukabaramba yavuze ko hari ibarura ryari ryarakozwe ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ariko imibare yarivuyemo ngo ntiyari yuzuye kuko hari abatararyitabiriye. Asanga igikorwa cyo gushyira mu byiciro abafite ubumuga ari igikorwa kinini, bityo abaganga babihuguriwe bakaba basabwa kubikora neza kugira ngo buri muntu azajye mu cyiciro kijyanye n’ubufasha akeneye.
Ubusanzwe abafite ubumuga bari barashyizwe mu byiciro bitanu (abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, abafite ubumuga bwo mu mutwe, n’abafite ubundi bumuga).
Gusa ngo wasangaga hari abantu bafite ubwoko bumwe bw’ubumuga ariko batababaye kimwe kandi batanakeneye ubufasha ku rugero rungana, bityo bikagorana kumenya ubufasha bwagenerwa buri wese mu bafite ubumuga; nk’uko bisobanurwa na Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Valens.

Nk’umuntu udafite ikiganza kimwe n’udafite amaguru yombi bashyirwaga mu cy’iciro kimwe cy’abafite ubumuga bw’ingingo, kandi bose badafite ibibazo bimwe. Iyi gahunda ngo izatuma hamenyekana urwego rw’ubumuga buri muntu n’ubufasha akeneye.
Bazashyirwa mu byiciro bitanu bigendeye ku mahame mpuzamahanga
Igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro kizakorwa n’abaganga b’inzobere. Hari akanama kashyizweho ku rwego rw’igihugu kagizwe n’abaganga 10, bitewe n’uko bonyine batari kubasha kuzenguruka igihugu cyose bakora icyo gikorwa na bo bahugura abandi baganga bazabafasha, ku buryo muri buri bitaro by’akarere mu gihugu hahuguwe abandi baganga bane bazakora icyo gikorwa, abo bagize akanama k’igihugugu bakagikurikirana.

Dr Dominique Savio Mugenzi umwe mu bagize ako kanama ku rwego rw’igihugu avuga ko abafite ubumuga bazashyirwa mu byiciro bitanu, icyiciro cya mbere cy’abafite ubuga bukomeye kizajyamo abafite ubuga bufite amanota kuva kuri 90 kugeza ku 100, icya kabiri kijyemo abafite ubuga bufite amanota kuva kuri 70 kugeza kuri 89, icyagatatu kuva kuri 50 kugeza kuri 69, icya kane kuva kuri 30 kugeza kuri 49, icya gatanu kikazajyamo abafite ubumuga buri munsi y’amanota 30.
Dr Savio avuga ko hari amahame mpuzamahanga agenga gushyira mu byiciro abafite ubumuga ateganya amanota buri bumuga bugenerwa, ku buryo hakurikijwe ayo mahame umuntu uzasuzumirwa mu bitaro bya Kirehe mu Burasirazuba n’uwasuzumiwe mu bitaro byo mu Burengerazuba bafite ubumuga bumwe bazajya bagira amanota amwe kandi bashyirwe mu cyiciro kimwe.

Mu cyiciro cya mbere ngo hazajyamo abantu bafite ubumuga bukomeye, nk’abafite ubuga bwo kutabona amaso yombi atabona, cyangwa umuntu wagize ubumuga bw’ingingo bigatuma ahora mu kagare nta kintu abasha gukora.
Abafite ubumuga bose ngo barebwa n’iki gikorwa, uretse abamugariye ku rugamba bashyizwe mu byiciro nk’uko Dr Savio yakomeje abisobanura. Yavuze ko n’abafite ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwitabira icyo gikorwa kuko hari abakeka ko kuba ikigega cya FARG cyangwa hari izindi nzego zibitaho icyo gikorwa kitabareba.

Abafite ubumuga bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko kizatuma buri muntu ufite ubumuga amenya aho aherereye, ndetse bikazanafasha Leta kumenya uburyo yabafasha, nk’uko Emmanuel Gashirabake umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu murenge wa Gahini abivuga.
Agira ati “Hari abantu bafite ubumuga Leta itari izi, iyi igiye kuba intambwe yo gufasha Leta kumenya abo ari abo, hagiye kumenyekana amakuru ya bo menshi ahagije n’ubumuga bafite, bikaba bigiye kutworohereza gufashwa na Leta”.
Abaganga bane bo muri buri bitaro by’akarere bahuguriwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga bazajya basanga abafite ubumuga mu bigo nderabuzima bishamikiye ku bitaro by’akarere, icyo gikorwa kikazajya gikurikirwa n’abaganga b’inzobere 10 bagize akanama kashyizweho ku rwego rw’igihugu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa kizarangira ryari?ese kiza bera ku bitaro bya karere gusa cg no mu ma centre de sante?
ariko ni byo aba bana n’ubumuga bagomba kwitabwaho byu mwihariko
nizereko abaganga batazabishyira uburangare nkabumwe bamwe mubaganga bajya bashyira kubarwayi, ikindi kandi aba bantu baba bababaye gushyirwa mubyiciro nyabyo bizabafashe gufashwa nyakuri, mugihe hari uwuzarenganywa , mutekereze ukuntu azafashwa bitari ibyo yakabaye afashwa, kuba yazajya kwirenganuza nabyo ntibyoroshye. mukwiye kubikorana ubushishozi ndetse nubwitonzi bwinshi
muzabikorane neza kugirango nabakeneye gufashwa bazahabwe ubufasha hakiri kare kandi nabo bibpne ko ari nkabantu nkabandi.