Abagabo barasabwa kugira uruhare mu mikurire y’abana kuva bagisamwa
Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF), Geeta Rao Gupta arasaba ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire y’abana ba bo kuva bagisamwa na nyuma yo kuvuka, kuko iyo bikozwe bituma umwana akura neza haba mu mutwe no ku mubiri.
Ibi yabivuze tariki 05/05/2014 ubwo yasuraga urugo mbonezamikurire rurererwamo abana kuva bagisamwa kugeza bujuje imyaka itandatu y’amavuko ruri mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza.
Ababyeyi bagana urwo rugo bigishwa uburyo bashobora kurera umwana kuva agisamwa kugeza avutse, kandi agakomeza guhabwa uburere buboneye na nyuma yo kuvuka.

Rimwe na rimwe ngo hari igihe ababyeyi b’abagabo bigira ntibindeba ku burere bw’abana ba bo bakabuharira ababyeyi b’abagore, ibyo ngo bikaba bigira ingaruka mbi ku mikurire y’abo bana.
Gusa abagabo b’i Nyagatovu ngo ibyo bigiye muri urwo rugo mbonezamikurire byatumye barushaho kuba hafi y’abagore ba bo kugira ngo na bo bagire uruhare rufatika mu mikurire y’abana babyara.
Uwimana Emmanuel abisobanura agira ati “Abagabo twari abantu tumenyereye igitsure mu rugo, ariko ubu turi ababyeyi ntitukibwira nabi abadamu bacu, kuko tuzi ko iyo ubwiye nabi umudamu bigira ingaruka no ku mwana atwite. Nta mugabo ugitinya kuhagira abana, ntabwo umudamu yaba yafashe urugendo ngo abana bavuge ngo bararya bate, ubu nsigaye nzi gukaranga ahubwo”.

Abagore bagana urugo mbonezamikurire bavuga ko rwagize akamaro kanini haba ku bana ba bo no ku miryango ya bo muri rusange, kuko barumenyeyemo uburyo baha abana uburere bagakura neza kandi bakirinda kubyara indahekana, nk’uko byavuzwe na Mukangenda Solange umwe mu babyeyi barerera muri urwo rugo.
Yagize ati “Uru rugo rwaradufashije guhera ku badamu batwite, nk’ibintu byo kwiga uburyo twarera abana neza bakagira uburere bwiza ndetse n’imikurire. Twanamenye uburyo twakwitwara twirinda kubyara indahekana kugira ngo uburere bw’abana bacu bubashe kugenda neza”.
Uru rugo rugitangira bamwe mu bagabo ngo ntibumvaga uburyo bazajya bajya kwicarana n’abagore n’abana bakirirwa muri ibyo, kuko bumvaga ari nko kubagira abana. Gusa kuri ubu ngo uko babitekerezaga byarahindutse nyuma yo kubihinyuza nk’uko Ntirenganya Jean de Dieu abivuga.

Ati “Uyu mushinga ugitangira twabonaga bidashoboka twibaza ukuntu bagiye kuduhindura abana. Ubwo naravuze nti reka ndebe uburyo umuntu ashobora kurera inda kugeza ivutse noneho ndebe uko umwana uzavuka azaba ameze. Umwana wanjye afite amezi icyenda ariko umurebye arashimishije cyane”.
Aba bagabo bavuga ko bigishijwe ko badakwiye kubwira abagore ba bo nabi cyangwa ngo babahutaze, ariko ibyo ngo bakaba babyirinda cyane igihe abagore batwite birinda ko umwana uzavuka yazagerwaho n’ingaruka zo guhutazwa kwa nyina.
Umuyobozi wungirije w’umuryango UNICEF yibukije ababyeyi b’ababagabo ko bafite inshingano zikomeye mu burere bw’abana ba bo, kuko iyo batabugizemo uruhare bishobora kugira ingaruka mbi ku mikurire y’abo bana. Yashimye cyane abagabo bagana urwo rugo mbonezamikurire rw’i Nyagatovu, avuga ko iyo umugabo agize uruhare mu burere bw’umwana we na we inyungu zimugeraho.
Ati “Birashimishije kuba n’abagabo bitabira iyi gahunda, Papa wanjye na we yagize uruhare runini mu buzima bwanjye kuko iyo atabaho simba narabaye uwo ndi we n’ubwo na mama yabigizemo uruhare rukomeye. Rero mufite byinshi mugomba gukora kugira ngo mugire uruhare mu mikurire y’abana banyu kuko namwe mubyungukiramo”.

Urugo mbonezamikurire rwa Nyagatovu rwubatswe ku nkunga y’umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame binyuze mu muryango Imbuto Foundation, rukaba rwaratewe inkunga na UNICEF Rwanda.
Uruzinduko rw’umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda ngo rugamije gusura ibikorwa uwo muryango uteramo inkunga mu Rwanda, mu ruzinduko yagiriye i Kayonza akaba yari aherekejwe na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, abayobozi mu muryango Imbuto Foundation na guverineri w’uburasirazuba Uwamariya Odette.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|