Habineza Emmanuel atuye mu mudugudu wa Barija A akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare. Yanditsweho ari mu kiciro cya 3 n’abantu 7 kandi we ngo afite abantu 6.

Yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 6 ageze kuri RSSB bamubwira ko abanza kwishyurira n’undi usigaye kuko agaragara mu bamwanditseho.
Byatumye umwana we ufata imiti ya buri munsi kubera uburwayi bwo mutwe ayibura icyumweru kirashize.
Ati “ Banyanditseho abantu benshi mbajije kuri mutuelle bambwira ko njya mu kagari bakabihindura. Nabasabye guha umwana imiti baranga kuko indi yashize barabyanga kandi narishyuye ikosa ryakozwe n’abanditse ibyiciro.”
Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko iki kibazo kigomba gukemurwa byihutirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko amabwiriza ahari.
Agira ati “ Yihutire kujya ku kagari, bamuhindurire abanyamuryango byihuse, RSSB imufashe abone amakarita avuze umuntu we. Nta mpamvu yatuma agakosa gato gahagarika ubuzima bw’umuntu.”
Ahafatirwa amakarita mashya ya RSSB abantu baba ari benshi barenze ubushobozi bw’abakozi batanga iyo serivise.
Ku kigo nderabuzima cya Nyagatare bamwe bararana izamu n’umukozi urishinzwe ngo bucye baherwaho.
Gutinda guhabwa serivise ngo byatumye bamwe basiba umunsi bakabonanye n’abaganga.
“Nagombaga kubonana na muganga tariki ya mbere Kanama, none Rendez Vous yarangiye maze iminsi 4 nshaka ikarita yo kwivurizaho buri gihe ntahira aho.” Umubyeyi waganiriye na Kigalitoday.
Barifuza ko RSSB yakongera abakozi kuko 2 bahari baganzwa n’ubwinshi bw’abantu dore ko nabo kenshi ngo bataha saa yine z’ijoro.
Ntitwabashije kubona umuyobozi wa RSSB mu Karere ka Nyagatare ngo agire icyo avuga ku mitangire ya serivise ikemangwa kuko atitabye cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi twamwandikiye.
Ohereza igitekerezo
|
Njyewe mbona ikibazo cy’icyiciro cy’ubudehe gisigaye gikurikizwa ngo umuntu yishyure mutuelle ntacyo yahinduye ku mikorere mibi yavugwagwa mu bwisungane mu kwivuza ,RSSB yavugaga ko ije gukosora ,Please mushake indi nzira kuko iyi iradindiza abaturage mu kwivuza.Muzirikane ko amagara aseseka natyorwe