
Babitangaje mu nteko rusange yabaye ku cyumweru tariki 11 Nzeri 2016, nyuma yo gusanga akarere kose kageze kigereranyo cya 72% mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, muri bo Umurenge wa Musambira uri kuri 60%.
Umuyobozi wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere, Tuyizere Thadee yabwiye abanyamuryango ko bakwiye kuba intangarugero no gukora ubukangurambaga ngo uwo mubare wiyongere, kuko ari bo bagomba kuba moteri y’iterambere ry’aho batuye.
Yagize ati “Ni twe dukwiye kuba intangarugero muri byose. Niba ukangurira abaturage kujya muri mituweri kandi nawe utarayijyamo, byaba ari ikibazo. Aba bari aha bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye, nimugende mubabwire ko mutuweri tugomba kuyigeraho 100%.”

Biyemeje guhera ku bafite ubushobozi babashishikariza kwishyura. Ariko abo bigaragaragara ko batishoboye, bakazigomwa imisanzu bakabafasha kwishyura, nk’uko Ndangijimana Alphonse, ukuriye umuryango muri Musambira yabivuze.
Ati “Bamwe batangiye kuyatanga. Hari umujyanama watanze ibihumbi 100Frw, ubwo yishyuriye abantu 33. Ubwo rero uko turi hano buri wese narihira umwe cyangwa babiri mituweri tuzayigeraho.”
Shyaka Hassan, umunyamuryango muri aka karere, yavuze ko abanyamuryango bashimiye inzego z’ubuyobozi zakosoye ibibazo bayaragaraga mu mitangire ya serivise za Mituweri itarihutaga, kuko aribyo byacaga intege bamwe mu baturage.
Ati “N’ubuyobozi bwaradufashije buzana serivise ku tugari kuko mitiweri zigitangirwa ku ivuriro habaga hari abakozi bake, ku buryo twarahararaga bigatuma n’abatarishyura babireka. Nk’abantu bari barishyuye mu kwa gatandatu, babonye amakarita mu kwa munani.”
Umurenge wa Musambira, ufite abaturage basaga ibihumbi 22, muri bo 94% ni abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Musambira Mukomereze Aho.Twebwe I Muhanga Umurenge Wa Kibangu,kubona Amakarita Biracyari Ikibazo.Utanga Ubwisungane Ukamara Ukwezi Cg Abiri Ntakarita Bakubwirango Uzaze Ejo.Ngo Ubwo Serivise Zarihutishijwe.
Musambira mukomereze aho kuko iki ni kimwe mubikorwa by’indashyikirwa. N’indi mirenge irebereho. Intambwe mwateye ntigasubire inyuma.
Abanyamuryango ba RPF dushimishijwe n’ibitekerezo byubaka byavuye mu nteko rusange y’umuryango.
Tumanukiye icyarimwe gukora ubukangurambaga kuri mutuel de santé tugere no ku bafatanyabikorwa bashobora kunganira abadafite ubushobozi.
Abishoboye bo twihaye umukoro ko tubagenderera mu ngo zabo,nyuma yo kubaganiriza bakishyura.Tubijeje impinduka mu gito maze Musambira yacu ikesa umuhigo tugira 100%.