karongi: Kwangirika kw’ikiraro byabangamiye imikorere y’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda
Iryo tsinda rigizwe n’inzobere 10 z’abaganga b’abasirikare bari bamaze iminsi ine mu karere ka Karongi, bavura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Abaganga ba Rwanda Military Hospital bagombaga kujya mu karere ka Rutsiro tariki 21 kugeza 23/03/2013, ariko kubera ikiraro gihuza Karongi na Rutsiro cyangiritse, ntibabashije gukomeza akazi kabo nk’uko Dr. Major Kayondo King yabitangarije Kigali Today.

N’ubwo ariko batamazeyo iminsi bagomba kuhamara, byibuze ngo babashije kuvura abarenga 80% ku buryo abasigaye batavuwe ari 13 gusa nabo kandi bakazabashakira indi gahunda yihariye.
Mu karere ka Karongi bahageze kuwa mbere tariki 18/03/2013, aho bavuye abarwayi basaga 1.220 biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero, hamwe mu hantu habereye ubwicanyi ndenga kamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikahasiga ibikomere byinshi haba ku mu biri no mu mutwe (ihungabana).
Marcellin GASANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage ba RUTSIRO duheze mu bwigunge kubera ikiraro kiduhuza na karere ka KARONGI cyacitse.Nukuri rwose mudutabare