Kabutare: Ababyeyi babyaye bararana ku gitanda kimwe

Abivuriza ku Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, barinubira kurazwa ku gitanda kimwe ari abarwayi babiri hakiyongeraho no gutonda imirongo.

Aya mazu yo muri 1957 arashaje, amwe aranava mu gihe cy'imvura.
Aya mazu yo muri 1957 arashaje, amwe aranava mu gihe cy’imvura.

Abaturage bagana ibitaro bya Kabutare bavuga ko batishimira serivisi bahabwa kuko usanga zitinda bikabije.

Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today, yavuze ko yageze ku bitaro saa kumi n’ebyiri za mu gitondo , akaba atashye saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi nta n’imiti abonye.

Yagize ati “Ubu ejo nzongera nzindukire ahangaha, ntange ibizamini, ndabizi nzongera ntahe nk’iki gihe, amahirwe ni uko ntaha hafi, abataha kure bo usanga bahamaze iminsi.”

Martin Hitimana, undi muturage uturuka ahitwa i Maraba, we yamaze iminsi ibiri ku murongo ategereje kuvurwa. Avuga ko ku munsi wabanjirije uwo yavuriweho yari yazindutse agahabwa nimero ya 70 ariko birangira atavuwe.

Iyi nzu y'ababyeyi, ubuyobozi buvuga ko iri hafi kuzura.
Iyi nzu y’ababyeyi, ubuyobozi buvuga ko iri hafi kuzura.

Umwe mu bakora mu bitaro bya Kabutare utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko ahubwo abahari ari bake ugereranyije n’uko abenshi batarabona mitiweli zabo muri iyi minsi. Ati “Mu kwa kane ho abaturuka kure bahamara n’iminsi itatu.”

Ukurikije ibyo aba baturage bavuga, wakwemeza ko serivisi zakagombye kumara umunsi umwe zimara itatu.

Kampire na we wari uje kugura imiti, avuga ko umuntu akoresha iminsi ibiri yo kwivuza akongeraho umunsi wo gufata imiti.

Ati “Ubu ngiye gufotoza mituweri njye gushaka imiti, ariko nshobora kuza kuhava nka saa saba z’ijoro.”

Ababyeyi bivuriza mu bitaro bya Kabutare, usanga babiri bamaze kubyara baryamishijwe ku gitanda kimwe, ibyo bigaterwa n’inzu y’ibyariro y’ibyo bitaro idahagije ugereranije n’umubare w’ababyeyi babigana.

Ivugurura ry'ibi bitaro byose rishobora kuzatwara miliyoni 200Frw ariko ngo ubuyoboz bw'ibitaro bugomba kuyishakamo.
Ivugurura ry’ibi bitaro byose rishobora kuzatwara miliyoni 200Frw ariko ngo ubuyoboz bw’ibitaro bugomba kuyishakamo.

Dr. Théoneste Maniragaba, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko bari bagerageje kongera umubare w’abaganga kuko mbere bari bafite bane gusa. Yavuze ko baje kongeraho bane bakora nk’abanyabiraka ariko ntibyakemura iki kibazo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru bakiriye abaganga bashyaa umunani. Dr Maniragaba avuga ko bizeye ko iki kibazo kigiye gukemuka. Yongeraho ko bateganya kongera abakozi bane ku bandi bane bakoraga muri serivisi zo kwakira amafaranga, bitarenze amezi atatu.

Avuga ko ibyo bizajyana no kongera ibitanda by’ababyeyi ku buryo bizagera kuri 60. Kandi n’indi nzu izajya yakirirwamo ababyeyi nayo ikaba igiye kuzura. Yizeza ko hazahita hakurikiraho gushaka ibindi bikoresho.

Kabutare yabaye ibitaro ivuye ku ivuriro ryo kwimenyerezamo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, avuga ko ubundi ibitaro bya Kabutare byubatswe mu mwaka w’1957. Icyo gihe ngo ryari ivuriro ritoya abafasha b’abaganga (assistant medical) bigaga muri GSOB bimenyerezagamo umwuga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ko serivisi y’ubuvuzi yari ikenewe kandi kuri benshi, aka kavuriro kavukiyemo ibitaro ubu byita ku baturage barenga ibihumbi 328, bo mu Karere ka Huye no mu Mirenge imwe n’imwe yo muri Gisagara na Nyaruguru.

Mu myaka ishize, abaturage bagiye bagaragaza koi bi bitaro bikwiye kuvugururwa byashoboka hakanashyirwaho ibindi by’Akarere ka Huye. Minisiteri y’Ubuzima yo ariko yavuze ko miliyari zigera muri 200Frw zo kuvugurura ibi bitaro zigomba kuva mu buyobozi bw’ibitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta ikwiye gushyiraho bwangu ibikulikizwa kugirango amavuliro nkaliya y amadini, adatanga service zishimishije, yakwe uburenganzira mu micungire . Hagashakishwa imiryango yanze yafata icyo gikorwa nibura imyaka itanu. Ubwo imfashanyo ikibanda ku ibikoresho, amazu no guhugura abakozi. Kiliziya ikerekwa imikorere myiza.

Revy yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka