
Twizeyimana Jean de Dieu umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko inyubako bakoreragamo zari zishaje ndetse ari ntoya ukurikije umubare w’abarwayi bakiraga.
Ati “Ingorane dukunze guhura nazo nuko abarwayi harigihe bararana ari 2 kubera habaye hato tukaba twizeye ibi bitaro biri kubakwa ko bizadufasha gukemura iki kibazo”.
Avuga ko zimwe mu nyubako zishaje,bazahita bazisenya kugirango babone uburyo bwo gukomeza kubaka izigezweho.

Kukibazo cy’amazu bakoreragamo asakaje fiburosima(fibre ciment) azwiho kwangiza imyanya y’ubuhumekero bw’abantu, nayo azahita areka gukorerwamo bakorere ahadashobora gutera ikibazo.
Bamwe mu barwayi bavuga ko ubuto bw’ibitaro butuma batabasha kubona uko baryama neza, kuko kuryama kugitanda kimwe ari babiri kandi barwaye bibabangamira, nk’uko Mukanyandwi Immacule abivuga.
Ati “Kuba ari hato kandi umubare w’abahagana ari mwinshi bitera umwanda ugasanga ndetse rimwe na rimwe gusaranganya ubwiherero bigorana nk’uko”.
Abagana ibi bitaro bavuga ko hari igihe umuntu yavurwaga agataha, kandi yagombaga guhabwa ibitaro bitewe no kutabona aho bamuryamisha.

Ibitaro bya Byumba byubatswe mu mwaka wa 1947. Nyuma y’uyu mwaka, hagenda hongerwamo inyubako nto, ariko uyu munsi nazo ntizikwira ababigana, kandi ntizikinajyanye n’igihe.
Iyi nyubako nshya biteganyijwe ko izarangira kubakwa mu kwezi kwa 12, ikazahita itangira gukorerwamo. Izuzura itwaye hafi Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, habariwemo n’ibikoresho byose izakenera bijyanye n’ubuvuzi.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura ababigana, batarinze koherezwa ahandi mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Ngo "Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura ababigana, batarinze koherezwa ahandi mu gihugu."
Mwaretse kubeshya abanyarwanda no kwirarira!!! ubwo urumva ireme by’ibyo wanditse?