Bagiye kujya bavurira amaso mu midugudu

Abayobozi b’ibigo nderabuzima, amavuriro n’ibitaro by’Akarere ka Nyagatare biyemeje kumanura ubuvuzi bw’amaso ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo bugere kuri benshi.

Abaganga bishimiye ko ubuvuzi bw'amaso bugiye kugera kuri benshi.
Abaganga bishimiye ko ubuvuzi bw’amaso bugiye kugera kuri benshi.

Iyo gahunda iratangirana na n’ukwezi kwa Nzeri 2016 hagamijwe ko umubare w’abayisuzumisha n’abayivuza wiyongera, nk’uko byatangarijwe mu nama yabahuje kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2016.

Allain Abdallah Uwihoreye, umuyobozi w’umuryango Vision for a Nation mu Rwanda uzafasha muri iki gikorwa, avuga ko bashaka gukangurira abantu kwivuza amaso kuko bayafata nk’indwara isanzwe kandi yagira ingaruka k’uyawaye.

Yagize ati “Mu midugudu tuzakemura ibibazo by’abarwayi bakavurwa ariko na none tuzamenyesha abaturage uko bakwirinda indwara z’amaso. Umusaruro dutegerejemo ni uko abarwaye amaso bose tuzabageraho.”

Niyonsaba Jean de Dieu umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyabayaga, avuga ko iminsi abarwaye amaso bakirwagaho yari micye kandi itazwi n’abaturage hakiyongeraho n’umubare w’abakozi mucye.

Ati “Iyi serivise y’ubuvuzi bw’amaso yari izwi na bacye ariko nitugera mu midugudu benshi bazayimenya bityo bayigane.”

Akarere ka Nyagatare bivugwa ko kari mu twa mbere mu kugira abaturage benshi barwaye amaso yiganjemo indwara izwi nk’ “Ishaza.”

Iradukunda Aimee, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere, avuga ko kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso bizatuma bamenya ibipimo bariho, abaturage nabo bamenye uko bakwitwara mu gihe bahuye n’ibibazo bijyanye no kutabona neza.

Buri mudugudu uzajya ugenerwa iminsi ibiri mu cyumweru kandi bidakuyeho gahunda yari isanzwe yo kubakira mu bigo nderabuzima.

Kuva mu 2012 gahunda y’ubuvuzi bw’amaso igejejwe mu bigo nderabuzima hamaze kuvurwa abantu barenga 650. Vision for a Nation ivuga ko abantu hagati ya miliyoni eshatu n’enye bakeneye gusuzumwa no kuvurwa amaso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka