Wa mubyeyi yamaze kuvurwa uburwayi yari amaranye imyaka 6

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byasubije isura Uwimana Jeaninne wari umaranye imyaka itandatu uburwayi bw’ikibyimba kinini ku gahanga.

Ikibyimba cyamaze kubagwa kandi byagenze neza
Ikibyimba cyamaze kubagwa kandi byagenze neza

Amakuru aturuka mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aravuga ko Uwimana yakiriwe mu bitaro Kuri uyu wa Kane, nyuma yo gusuzumwa ahita abagwa ikibyimba yari amaranye imyaka itandatu.

Ayo makuru avuga ko kubagwa kwa Uwimana kwagenze neza kandi nawe amerewe neza, ku buryo mu minsi mike ashobora gusezererwa mu bitaro agasubira i Musanze aho atuye.

Uko yari ameze mbere y'uko abagwa
Uko yari ameze mbere y’uko abagwa

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byamenye amakuru y’uyu murwayi, kubera inkuru yaciye muri www.kigalitoday.com yamutabarizaga.

Nyuma y’iyi nkuru ni bwo Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byemeye gufasha uyu mubyeyi, uyu munsi ahabwa ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Abaganga mubareke bibereho Imana ibakomeze ni abahanga pe!nkurikije uko uriya mugore yari ameze ntacyizere cyo gukira nabonaga ariko ngo aravuwe!!Njye ntakindi nongeyeho uretse kuvuga ngo imbaraga nububasha ubushobozi ndetse n’ubwenge mufite ndetse n’ubugwaneza bwo gufasha abatishoboye byose bikomeze bitere imbere Imana ibarinde cyane murakoze

teacher yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Iki ni igikorwa cyiza cyane gitanga isomo ryo gukunda igihugu n,abagituye.Erega mbabwire buriya twese dukoze cyangwa tukagira imyumvire nk,iyingabo zacu twakora byinshi. Uzarebe bo nta kiruhuko, nta masahA, BITANGA 100%

Mutayihana John yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Birarenze. Jye nkimara kubona iyi nkuru, naravuze ngo uyu we aragiye tu. Kuko imyaka itandatu, uribwa, kugera aho utangira guhuma. Bose bakwamagana, urara aho ubonye, kwiheba, kwanga isi n’ibindi utakwiyumvisha. None dore RDF imugaruriye ikizere cyo kubaho. Yongeye kuba umuntu. AVUYE IBUZIMU AGIYE IBUMUNTU. Ibi bikozwe n’ingabo z’igihugu. Ariko buriya ibindi bitaro yanyuzemo bitekereza gute? Iyo udashoboye ikintu ntugisha n’inama?
MUKOMERE NGABO Z’U RWANDA. LETA IBONGERERE UBUSHOBOZI, maze ibitaro byanyu bigere ku Rwego rwo hejuru. UWABAHA NA BIRYA BYA FAYIçALI MAZE MUKABIHA UMURONGO.

G yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Kuba intwari cyangwase kugira ubutwari umuntu arabiharanira! Kandi tujye twigira kubatubanjirije bakoze neza bakagirira abandi akamaro rwose icyo ni igikorwa kindashyikirwa kandi byadukoze kumutima ngirango nababandi yakaga ubufasha bakamutererana nabo bafashe isomo. RDF Imana y’I Rwanda ikunda urwanda nabanyarwanda iduhane umugusha

Florent yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Uziko mu maze (Ingabo zacu) gutuma dukunda igihugu cyacu cyane. Mukomeze mujye mbere. Ubushize narumiwe nagiye mu Bugesera ari nijoro umusirikare akambona abona nayobye ari nijoro telephone yanjye yavuye kuri network kuko nta signal nari mfite n’ukuri ati reka ngutize telephone uhamagare abo washakaga. Ese ubwo ugirango ntaba anyigishije ibintu byinshi. Ngabo mukomeze kuba abagabo mukora ibikorwa cya gitwari. Uru RWanda Imana yabafashije kubohoza rusugire.

rwa yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ingabo muri abagabo koko pe! Turabakunda cyane kandi namwe muradukunda turabizi (abaturage). Jenoside irateye ninde wafashe iyambere ndetse bagenzi banyu bamwe bakamena amaraso muje kuyihagarika. Ikindi kandi muri n’abanyabwenge muri byose, ubanza icyo mutumwe gukora mugikora mutareba inyuma koko. Nagiye numirwa n’abasirikare bakururu twigishaga muri UNILAK, ukuntu baba bakora cyane kandi ari n’ibihanganjye kandi bafite na discipline iteye ubwoba. Nimukomeze mujye mbere kandi mwubake igihugu cyacu nta kurobanura umuhutu, umututsi n’umutwa nkuko abandi bari barabidutoje. Mujye mbere Imana ibarinde.

ingabo yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Iki ni igikorwa cy’urukundo.Ndishimye cyane.Ibi nibyo imana idusaba yuko dukundana mu bikorwa.
Buliya ni Doctor umwe wasomye inkuru y’uriya mudamu,afata icyemezo cyo kumuvura.Twese dukoze ibyo imana idusaba muli Bible,isi yaba nziza cyane.Ibi byose byavaho:Intambara,ubusambanyi,ruswa,kwiba,amanyanga,...Merci Doctor.

karake yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Mbega byiza! Turashimira ibitaro bya Kanombe byatabaye uyu mubyeyi bikamuvura mu gihe hari ibindi bitaro bitagira icyo byitaho. Mboneyeho no gushimira Kigali Today iba yakoreye ubuvugizi abatishoboye n’abanyarwanda bose muri rusange. Keep it up guys!

Ruth Uwimana yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Mwakoze cyane RDF Ngabo zacu, mukomeze urugamba rwo guteza imbere imibereho myiza b’abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Umutekano wo si uko nibagiwe ko ariwo mushinzwe ahubwo nzi neza ko tuwufite uhagije kandi muhora muri maso kandi natwe twese turi tayari gufatanya namwe.

President wacu komeza uduhe icyerekezo gikwiye URwanda

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ingabo z’igihugu turazishimye pe! Uyu mubyeyi yari ababaye. Thanks to one that has had the initiative and to all doctors who participated in this operation

NIYIBIZI Dominique Savio yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ntagitangaza kirimo kumva ingabo z’urwanda zatabaye umunyarwanda kuko nabanyamahanga zirabatabara ,urumvako kumunyarwanda ho biroroshye.Ahubwo dushimiye kigalitoday,itangazamakuru=iterambere kumunyarwanda.

Dj yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Ingabo zacu(RDF) turazishimye. Iyi nkuru narayibonye imaze iminota 3 igiyeho, ariko kuko igihugu cyacu gitekanye, ingabo zisigaye zifasha abaturage guhangana nurugamba rwo kubafasha mubindi bibazo bwite byihariye. Urubyiruko rwitegura kuba u Rwanda rwejo hazaza heza, dukomeze kuzigiraho. Nukuri nta shimwe wabona waziha, ahubwo kuzigiraho nicyo cyakorwa kuko ibi nabyo bituruka Ku byo twigiye Ku kwitanga, ineza no gukunda igihugu by’ ingabo zakibohoye ubu u Rwanda rukaba rufite ishema n’isheja muruhando mpuzamahanga

ZACHEE yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Mbonye iriya sura yavuyeho cya kibyimba ndishima pe! Urukundo ruriho,Ubuvugizi butanga umusaruro,impuhwe n’ubugwaneza birakora,ubuhanga buratabara!Bravo Bravo Ngabo zacu.Imana ibahe umugisha.Uwo mubyeyi nawe arware ubukira.

Umunyarwanda D.M. yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka