Gasabo: Imbwa yariye umukarani w’ibarura

Umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yagize ibyago byo kuribwa n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert.

Uwimpuhwe wariwe n'imbwa
Uwimpuhwe wariwe n’imbwa

Amakuru atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, Innocent Mpariyimana, avuga ko byabaye tariki ya 22 Kanama 2022 mu ma saa cyenda, ubwo Uwimpuhwe yajyaga kubarura muri uru rugo.

Uwimpuhwe ageze ku rugo rwa Kanani Jean Robert, yahise afungura igipangu arinjira imbwa nayo iba itangiye kumumokera ihita imuruma.

Umwana wo muri urwo rugo yahise asohoka areba uwinjiye asanga ni umukarani w’ibarura, urimo ugerageza kwigobotora imbwa ariko biba iby’ubusa kuko yari yamurumye.

Uyu mwana w’imyaka 8 witwa Shami Kanani, yagerageje kwirukana imbwa ariko ntibyashoboka kuko yasohotse hanze asanga yamaze kumuruma.

Nyirurugo Kanani Jean Robet yahise aza arayimukiza arangije amujyana kwa muganga ku ivuriro ryigenga ryitwa Kira riherereye mu Kagari ka Gasanze.

Gitifu Mpariyimana avuga ko uyu mukarani w’ibarura Uwimpuhwe Josiane, ari inshuro ya 2 yari aje muri uru rugo kuko mbere yahageze aje gushyira numero y’ibarura ku rugo, akaba yari agarutse kubarura.

Ati “Rwose ni impanuka yabayeho kuko nta kindi kibazo yari afitanye n’uyu muryango, ahubwo ikigaragara imbwa yamuriye kubera ubwoba yahise agira, ndetse bikaba byatewe n’uko yinjiye ba nyirurugo batari hafi”.

Yungamo ko Uwimpuhwe ameze neza ndetse ko avuye kureba uko yaramutse, ubu akaba asize bagiye kumwohereza ku bitaro bya Kibagabaga kugira ngo yitwabweho.

Impamvu bamujyanye mu bitaro bya Kibagaba ni ukubera ko ivuriro arimo kuvurirwamo ryigenga, rikaba risaba amafaranga menshi uwo mugabo uri kumuvuza, bakaba bahisemo kumujyana mu bitaro bya Leta.

Uyu muryango utunze iyo mbwa wahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Nduba ,kugira ngo ubazwe amakuru yerekeranye n’ibyabaye kuri uyu mukarani w’ibarura. Nyuma yo kubazwa basubiye mu rugo no gukomeza gukurikirana ubuzima bwa Uwimpihwe, kuko bafite inshingano zo kumuvuza.

Abakarani b’ibarura basabwe ko nibaramuka bahuye n’ikibazo cyo kudahabwa amakuru, bazabimenyesha ubuyobozi bityo bukabafasha, Mpariyimana we avuga ko Uwimpuhwe kuva yatangira kubarura nta mbogamizi yari bwamugezeho z’uru rugo ko rwaba rwaranze kumwakira ngo arubarure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo nugabo bafungwe kbx yakabaye yabujije imbwaye

Niyonkuru Abdoul yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka