
Dr Patrick Mwamba, umuganga wo mu Bubiligi niwe witegura gutangiza iryo vuriro mu Rwanda nkuko yabitangaje muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017.
Ubwo abitabiriye Rwanda Day bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Dr Mwamba yavuze ko agiye gutangiza ivuriro rifasha abafite uruhara kugarura imisatsi ariko akabaza niba Leta ishobora kumufasha gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo.
Agira ati “Nifuza gutangiza ivuriro rivura uruhara ariko ndibaza niba guverinoma y’u Rwanda izadufasha gukora ikigo cy’ubushakashatsi kuri icyo kibazo kuko bisaba ikoranabuhanga rihambaye.”
Perezida Kagame yamusubije ko mu Rwanda amarembo akinguye. Yamwemereye ko kandi u Rwanda ruzamufasha gushyiraho iryo vuriro.
Nyuma yo kwakira icyo giubizo, Dr Mwamba yavuze ko yifuzaga kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2017 ariko ngo kuba ahawe ikaze na Perezida Kagame azaza mbere y’uko kwezi kuko afite umuntu mu Rwanda umufasha muri uwo mushinga kandi na RwandAir ikaba igiye gutangiza ishami mu Bubiligi.
Iryo vuriro rivura uruhara niritangizwa abafite uruhara mu Rwanda bazaba basubijwe kuko abafite ikibazo cy’uruhara bagaragara ahantu hatandukanye.
Dr. Mwamba ni umuganga uzwi ku isi. Yabonye impamyaboshobozi mu buganga mu mwaka wa 1998, yayikuye muri Kaminuza Gatulika ya Louvain yo mu Bubiligi. Yize ibijyanye no kugarura imisatsi kubatayifite cyangwa kuvura uruhara.
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane Dr Mwamba natangire ubushakashatsi kuko abafite icyibazo cyuruhara nibenshi kdi bamwe ruba rutubangamiye kuko Hari nabavuka bagahita banana uruhara.
Turashima H. E uburyo aharanira iterambere ry’abanyarwanda.
Ni karibu mu Rwanda. Twaba tugize amahirwe
Jyanayo urashaka ibindi bihe? niba bakubwirako yize muri belgique ibijyanye nimbyimpara, ibindi ushaka kumenya nibihe?
Twari twiteze ko mutubwira umwirondoro wa Dr Mwamba nka Ubwenegihugu, aho yakoreye.... CV ye muri rusange. Bituma inkuru iba yuzuye kandi nabantu bakamenya uwo mwavuze. Murakoze
Twari twiteze ko mutubwira umwirondoro wa Dr Mwamba nka Ubwenegihugu, aho yakoreye.... CV ye muri rusange. Bituma inkuru iba yuzuye kandi nabantu bakamenya uwo mwavuze. Murakoze
yes invi ngo arebaho, uzabaze ntuza!
Yaba anavura imvi?
Nzaba uwambere kwivuza
Aravuga ko bisaba ikoranabuhanga rihambaye ngo kandi ntazi niba leta izamufasha.