Umuganga w’Umubiligi agiye gukemura ikibazo cy’uruhara mu Rwanda

Abantu bafite uruhara n’abandi bafite ikibazo cy’imisatsi barasubijwe kuko mu gihe kiri imbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ivuriro rigarura imisatsi.

Dr Patrick Mwamba ugiye gutangiza ivuriro rigarura umusatsi ku bafite uruhara
Dr Patrick Mwamba ugiye gutangiza ivuriro rigarura umusatsi ku bafite uruhara

Dr Patrick Mwamba, umuganga wo mu Bubiligi niwe witegura gutangiza iryo vuriro mu Rwanda nkuko yabitangaje muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017.

Ubwo abitabiriye Rwanda Day bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Dr Mwamba yavuze ko agiye gutangiza ivuriro rifasha abafite uruhara kugarura imisatsi ariko akabaza niba Leta ishobora kumufasha gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo.

Agira ati “Nifuza gutangiza ivuriro rivura uruhara ariko ndibaza niba guverinoma y’u Rwanda izadufasha gukora ikigo cy’ubushakashatsi kuri icyo kibazo kuko bisaba ikoranabuhanga rihambaye.”

Perezida Kagame yamusubije ko mu Rwanda amarembo akinguye. Yamwemereye ko kandi u Rwanda ruzamufasha gushyiraho iryo vuriro.

Nyuma yo kwakira icyo giubizo, Dr Mwamba yavuze ko yifuzaga kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2017 ariko ngo kuba ahawe ikaze na Perezida Kagame azaza mbere y’uko kwezi kuko afite umuntu mu Rwanda umufasha muri uwo mushinga kandi na RwandAir ikaba igiye gutangiza ishami mu Bubiligi.

Iryo vuriro rivura uruhara niritangizwa abafite uruhara mu Rwanda bazaba basubijwe kuko abafite ikibazo cy’uruhara bagaragara ahantu hatandukanye.

Dr. Mwamba ni umuganga uzwi ku isi. Yabonye impamyaboshobozi mu buganga mu mwaka wa 1998, yayikuye muri Kaminuza Gatulika ya Louvain yo mu Bubiligi. Yize ibijyanye no kugarura imisatsi kubatayifite cyangwa kuvura uruhara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Mwaramutse mwanaye nimero yiwe 0788725180

Elyse yanditse ku itariki ya: 7-06-2022  →  Musubize

Kuberako impara zabaye nyinshi cyane mu Rwanda bisa ni aho ari ikindi cyorezo,byaba byiza contact za Dr Mwamba zibonetse, umubyeyi wacu Leta nawe akaba yareba uburyo afasha abanyarwanda muri izo nzira.Mugire amahoro.

Benoit NKURUNZIZA yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Yaduha Contacts ze kuko turamukeneye rwose

GAKWERERE John yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Nigute twabona uwo muti uvura uruhara

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ntazaduce ifeza nyinci na leta izadufashe dusubirane imisatsi.

Natal yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

ahha urwanda rukataje kbsa ibyo byose tubekesha nyakubahwa kuko iyo ataza kujya muri rwanda day uyu muganga ntiyarukubashya kuza gutangiza iki gikorwa ahubwo hakabotse nuvura abamera imvi bakiri bato byaba byiza cyane kd nkashyimira presedent uburyo adahwema gushakira icyateza abyarwanda

muvunyi yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza cyane kuko mu Rwanda dufite abantu benshi bafite uruhara.Gusa mujye mumenya ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara.Ibibazo byose dufite bizavaho:ubukene,intambara,akarengane,urupfu,etc...,byose bizavaho.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gukora ibyo imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo si.Ikibabaje nuko abantu batuye isi hafi ya bose,bakora ibyo imana itubuza:Kurwana,kwiba,gusambana,etc...Abo ntabwo bazaba muli iyo si.N’iyo bapfuye biba birangiye batazazuka(Imigani 2:21,22).Nubwo abanyamadini bababwira ko baba bitabye imana.

NYAMVUMBA Anastase yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Ikibazo dufite Si uruhara naringizengo azahangana n’indwara ifata imyumbati cg imigozi y’ibijumba.

Ntezeyombi Callixte yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Nikari bumurwanda, naryo ni iterambere.

Nshimiyimana jeanclaude yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Mwakagombye kutubwira details kuri Dr Mwamba harimo ubwenegihugu cyangwa se CV ye muri rusange. Murakoze

Rutaganda yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Harya mumbwire,
Uruhara ruraryana?

Alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

nibyiza cyane Dr Mwamba natangire ubushakashatsi kuko abafite icyibazo cyuruhara nibenshi kdi bamwe ruba rutubangamiye kuko Hari nabavuka bagahita banana uruhara.
Turashima H. E uburyo aharanira iterambere ry’abanyarwanda.

silas yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka