Menya uwaguha amaraso mu gihe urembye kandi uyakeneye

Guha amaraso umurwayi ni kimwe mu by’ingenzi mu kuramira ubuzima bwe igihe abaganga babonye ko ayakeneye, nyamara bigasaba ibizamini bitandukanye kugirango hagaragare ubwoko bw’amaraso umurwayi ari buhabwe.

Kigali today yifuje kumenya igihe umurwayi yandikirwa amaraso, ndetse n’ayo yahabwa, isura imbuga zitandukanye zandika ku buvuzi ndetse inaganira n’umuganga.

Dr Gallican Rwibasira, avuga ko mbere yo kwandikira umurwayi amaraso no kuyamutera, muganga abanza kwitwararika akamenya ubwoko bw’amaraso ye, nyuma agashaka mu bubiko bw’amaraso, akareba ahuye n’aye.

yongeraho ko ubwoko bw’amaraso buzwi kwa muganga bwandikwa hakurikijwe inyuguti A, B, AB na O. Buri zina kandi muri aya, rigira ibyiciro bibiri, birangwa n’akamenyetso ko guteranya (+) cyangwa gukuramo (-), kiyongera ku nyuguti twavuze haruguru. Bityo, amazina yose aranga ubwoko bw’amaraso yandikwa ku buryo bukurikira: A+ A - , B+, B - ,AB+ , AB -, O+, O-.

Nk’uko tubikesha urubuga www.hema-quebec.qc.ca, umurwayi ugiye kwa muganga bagasanga akeneye amaraso, ntabwo bajya mu bubiko ngo baterure abonetse yose ngo bayamutere. Mu gishushanyo gikurikira tugiye kwerekana uko abafite ubwoko bw’amaraso runaka bahana hagati yabo.

Umurongo utambitse ugaragaza ubwoko bw’amaraso bw’utanga, naho uhagaze ukagaragaza ubwoko bw’amaraso ashobora guha.

Nk’uko bigaragara ku gishushanyo, umuntu ufite ubwoko bw’amaraso bugaragazwa n’inyuguti runaka, ashobora guha amaraso umurwayi ufite inyuguti n’akamenyetso (+ cyangwa -).

Urugero: Umurwayi afite A+ azahabwa amaraso yatanzwe n’ufite A+ mu gihe umurwayi ufite A – azahabwa amaraso yatanzwe na A-. Ni nako bigenda no kuzindi nyuguti.

Icyakora, ubwoko O- nibwo bwoko bw’amaraso twavuga ko bugira ubuntu kurusha ubundi bwose kuko, bushobora guha amaraso umurwayi ufite ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’amaraso.

Ikindi kandi umurwayi, ufite ubwoko bwa AB+ , ashobora guhabwa n’abafite ubundi bwoko bw’amaraso bwose.

Hari impamvu zinyuranye, zatuma umuntu yongererwa amaraso, nk’uko twazisobanuriwe n’umuganga w’Umunyarwanda wikorera ku giti cye Dr Nshogoza Rwibasira Gallican.

1.Umuntu ashobora kugira impanuka yo mu muhanda agakomereka, akava cyane ku buryo kwa muganga basanga ari ngombwa ko yongererwa amaraso.

2.Umubyeyi ashobora kubyara, nyuma yo kubyara akagira ikibazo gikomeye cyo kuva cyane, nabwo bikaba ngombwa ko yongererwa amaraso.

3.Umuntu urwaye indwara yo kubura amaraso (anemie), uwo na we akenera kongererwa amaraso, kuko indwara yo kubura amaraso ahanini ituma umuntu atakaza imbaraga, mu gihe itavuwe ishobora no guhitana umuntu.

4.Abantu barwaye ibyo bita ‘igisyo’ cyangwa ‘ikibare’,ubundi ngo ikaba ari indwara yo kubyimba urwagashya, iyo nayo ngo inyunyuza amaraso, ku buryo abayirwaye nabo bakenera kongererwa amaraso.

5.Hari kandi umwana uvukana ikibazo cy’amaraso make (anemie), bigasaba ko bayamwongerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka