Perezida Macron yasabye ibihugu bikize kugenera ibikennye inkingo za Covid-19

Kuri uyu wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye Uburayi na Amerika kohereza mu buryo bwihutirwa nibura 5% by’inkingo zabyo za Covid-19, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibihugu bikize birasabwa kugeza inkingo za Covid-19 ku bikennye
Ibihugu bikize birasabwa kugeza inkingo za Covid-19 ku bikennye

Perezida Macron yabwiye ikinyamakuru Financial Times cyo mu Bwongereza, ko kunanirwa gusaranganya inkingo mu buryo burimo gushyira mu gaciro, byarushaho kongera ubusumbane ku isi.

Kugeza ubu byinshi mu bikorwa byo gukingira abaturage bimaze gukorwa n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi.

Perezida Macron yatanze igitekerezo cy’uburyo ubwo busumbane bwavaho, abivuga mbere y’inama yabaye hifashihsijwe ikoranabuhanga, yahuje ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bizwi nka (G7) bikaba byari biteganyijwe ko iba kuri uyu wa Gatanu tariki 19 gashyantare 2021.

Ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru kivuga ko ibiro White House bya Perezida wa Amerika byatangaje ko President Joe Biden agiye gutangaza inkunga ya miliyari enye (4) z’Amadolari ya Amerika, yo gufasha muri gahunda yo gusaranganya inkingo za covid-19 ku isi izwi nka Covax.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, we avuga ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bitarabona inkingo za Covid-19 ngo bitangire gukingira abaturage babyo, bishimangira ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’umunyamakuru wa CNN, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bihugu bya Afurika ku bijyanye no kubona urukingo.

Yagize ati “Uko bimeze ni uko tubona ibindi bihugu byo ku isi bikingira ariko twebwe ntiturabikora, ntitwabonye inkingo nyinshi. Ibyo bivuze ko tukiri inyuma kure kandi uko mbibona hari bamwe mu bantu batari ku murongo na gato wo gushaka urukingo”.

Akomeza avuga ko kuba Afurika itarimo gukingira abaturage bayo icyo cyorezo bizagira ingaruka ku isi yose kuko icyorezo kizakomeza kwerekana ubukana no guhungabanya ubukungu bw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka