Nyaruguru: Mu Kagari ka Muhambara barangije kwishyura mituweli ya 2021-2022

Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Nk’uko bivugwa na Immaculée Muhimpundu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, ngo muri Nyakanga 2020 bari bihaye intego y’uko ukwezi kwa kane kwa 2021 kuzarangira nta wusigaye ataratanga amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiraho, kandi babigezeho, kuko aba nyuma bayatanze ku itariki ya 30 Mata 2021.

Ibi kandi ngo babikesha gahunda ya “Mbikore kare ngereyo ntavunitse” bihaye, kuko no mu mwaka ushize w’ingengo y’imari bayifashishije, hanyuma bakarangiza kwegeranya amafaranga ya mituweli bose ku itariki ya 30 Kamena 2020.

Ibi byahesheje Gitifu Muhimpundu inka yashyikirijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo tariki ya 16 Nyakanga 2020. Ubu iyo nka yarabyaye, akaba anywa amata, kandi iri shimwe na ryo ngo ryamwongereye imbaraga zo kurushaho kwesa imihigo, kandi ku gihe.

Muhimpundu yishimiye inka yahawe nk'igihembo, yiyemeza kurushaho gukorana neza n'abaturage
Muhimpundu yishimiye inka yahawe nk’igihembo, yiyemeza kurushaho gukorana neza n’abaturage

Agira ati “Twihaye amezi 10 yo kuba twarangije kwegeranya amafaranga ya mituweli, uhereye mu kwezi kwa Nyakanga 2020. Buri kwezi buri wese yatangaga 1/10 cy’amafaranga agomba gutangira urugo rwe.”

Aha asobanura ko nk’urugo rugizwe n’abantu 7 bagomba gutanga amafaranga ibihumbi 21 bya mituweli, buri kwezi rwazigamaga amafaranga 2100.

Gitifu Muhimpundu avuga kandi ko uretse gahunda ya “Mbikore kare ngereyo ntavunitse”, ikindi cyabibashoboje ari uko abaturage bumva ibyo bababwira, kandi bakitabira uko bashoboye. Kubumva na byo ngo bituruka ku kuba na bo babaha serivise nziza, kandi ku gihe.

Agira ati “Ikintu nabonye gifasha umuntu kugira ngo abaturage bamwumve, ni uko serivise agukeneyeho yose uyimuha, kandi ku gihe. Ni ukuvuga ko iyo umuturage umuhaye serivise nziza kandi ku gihe, na we icyo umukeneyeho akigukorera ku gihe.”

Kumvwa n’abaturage kandi ngo bituma n’indi mihigo ishingiye ku bukangurambaga babasha kuyesa.

Ati “Twagombaga kubakira abantu 11 babaga mu nzu zimeze nka nyakatsi, n’abandi batanu babaga mu manegeka twita muri kiramujyanye, ubu twarabubakiye, batuye aheza. Twagombaga kubakira umuntu umwe wari warasenyewe n’ibiza. Twaramwubakiye inzu ye iteye sima n’irangi ahantu heza ku mudugudu. Leta itanga isakaro, hanyuma abaturage bakubaka biciye mu muganda.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, wambaye ikanzu itukura, yashyikirije Immaculée Muhimpundu inka y'ishimwe kuko ngo ari umuyobozi mwiza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wambaye ikanzu itukura, yashyikirije Immaculée Muhimpundu inka y’ishimwe kuko ngo ari umuyobozi mwiza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko kugeza ubu Akagari ka Muhambara ari ko ka mbere mu kwesa umuhigo wa mituweli 2021-2022 muri Nyaruguru, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo yose.

Ashishikariza n’utundi tugari kurebera kuri Muhambara, bakazaba bamaze kwishyura mituweli bose ku itariki ya 30 Kamena 2021.

Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru, ubu bageze kuri 25% begeranya amafaranga ya mituweli 2021-2022, kandi mu mwaka ushize wa 2020-2021 kwegeranya amafaranga byahagaritswe abaturage bamaze kwitabira ku rugero rwa 98%.

Icyo gihe Nyaruguru ngo yari iya 3 mu turere tugize u Rwanda, nyuma ya Gisagara na Kamonyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka