Nyaruguru: Gitifu w’Akagari kamaze gutanga mituweli 100% yahawe inka

Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, tariki 2 Nyakanga 2020 bari bamaze kwishyura imisanzu ya mituweli 2020-2021 bose.

Muhimpundu yishimiye inka yahawe
Muhimpundu yishimiye inka yahawe

Byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwiyemeza gushimira umunyamabanga nshingwabokorwa w’aka kagari, Immaculée Muhimpundu, maze tariki 16 Nyakanga 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo abafasha kumushimira amushyikiriza inka bamugeneye.

Muhimpundu wahawe inka avuga ko mu mwaka ushize wa 2019-2020, abaturage ayobora barangije gutanga mituweli tariki 30 Nyakanga. Yahise yiyemeza ko tariki ya 1 Nyakanga 2020, bazaba barangije gutanga iya 2020-2021.

Ati “Twarogowe na Coronavirus bituma intego twari twihaye irengaho iminsi ibiri, ariko icy’ingenzi ni uko ubu nta warembera mu rugo ngo ananirwe kwivuza mu bo nyobora”.

Ibi ngo babikesha kuba babinyujije mu bimina, baratangiye kuzigama amafaranga ya mituweli muri Nzeri. Ni muri gahunda bise ‘Mbikore Kare ngereyo ntavunitse’.

Inka yahawe na yo yayishimiye, cyane ko ibura amezi abiri gusa ngo ibyare, hanyuma atangire kunywa amata atayaguze.

Inka Gitifu Immaculée Muhimpundu yahawe irabura amezi abiri gusa ngo ibyare
Inka Gitifu Immaculée Muhimpundu yahawe irabura amezi abiri gusa ngo ibyare

Ati “Ni inka nziza, ni inka y’umugisha, ni inka y’umuhigo, ni inka y’ubumanzi. Ni ikimenyetso ko ubuyobozi bwacu bujya buha agaciro umuhate umuntu akorana”.

Arongera ati “Kuba nyihawe biranejeje kandi binyongereye imbaraga zo gukora no kwesa n’indi mihigo. N’ubundi sinagendaga buke mu mikorere, ariko ngiye kongera umuvuduko”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimiye Muhimpundu ku bw’intego y’ubwitabire bwa mituweli besheje, anamushimira n’ibindi bikorwa yagejeje ku baturage ayobora, kuko ngo ari byinshi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, wambaye ikanzu itukura, yashyikirije Immaculée Muhimpundu inka y'ishimwe kuko ngo ari umuyobozi mwiza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wambaye ikanzu itukura, yashyikirije Immaculée Muhimpundu inka y’ishimwe kuko ngo ari umuyobozi mwiza

Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho”.

Kuri uyu wa 16 Nyakanga, mu Karere ka Nyaruguru ubwishingizi mu kwivuza bugeze kuri 85%, ariko ubwa mituweli bwonyine buri kuri 75%. Ni nyuma y’iminsi 16 gusa umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 utangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ni byiza cyane yuko gitif ahabwa iyi nka ariko Sedo niwe ufite munshingano uyu muhigo kuki we atagenewe inka?mubitekerezeho nyakubahwa govenor??

peter yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Yewe ibi ntabwo aribyo akagari gakorwamo n’abantu 2 gitif na sedo guha gitif Inka sedo ntibayimuhe aha sinzi uko babitekerejeho kereka niba ntawuhari turabazi uburyo ba sedo barakora cyane

Julienne yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Igikombe k’instinzi ni icyabose,inka ni rusange,amata tuzayanywa ifumbire irabonetse ,UMUSHOFERI mwiza ayobora neza/Immaculee komereza ahaaa!!

Emmanuel Niyirora yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Nyakubahwa GOVERNER NTAWUJYA MU BIRORI BYO GUTANGA INKA YAMBAYE UMUTUKU BYATUMA IYO NKA IGIRA UBWOBA MAZE IKARAMBURURA NUWO MUHIMPUNDU UTAZI NO GUTERA IMPANDU CYANGWWA NGO UMUGABO WE AZE YIVUGE NTA MUCO. IYO NKA IGIYE AHO IDAKWIRIYE

LENGI LENGA yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Congratulations kuri uyu muyobozi mwiza no kuri aba baturage beza b’ uyu murenge nibakomereze aho. Courage kdi ku karere kacu ka Nyaruguru. Ishema ryacu!!!!

Messi yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Courage mugore mwiza n’ibindi uzabigeraho.

KKAY yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Agomba gushimirwa rwose ntawe utabishigikira

karabaye yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Please come on! Ubwo se Nyaruguru mutekereza ko Gitifu w’Akagari ariwe uba watumye Mutuelle itangwa wenyine. Hari henshi mu gihugu rwose bajya kurangiza umwaka w’ingengo y’imari bararangije gutanga Mutuelle y’umwaka ukurikiyeho.

Ahubwo mwatuma abandi bayobozi bakorana ubutaha bamwihoreye ugasanga akagari karushijeho kudindira.

Ese ubundi kuba yarakoze inshingano ze akwiye kubihemberwa muri ubwo buryo, ko tuzi ko abakozi ba Leta bakoze neza hari ubundi buryo bashimwamo.

Mubitekerezeho neza rwose

mugabo yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Uwakoze neza akwiye guhembwa ntacyo bitwaye,ahubwo nkurikije akazi ba SEDO bakora nawe yarakwiye kuba yahawe igihembo kandi kingana nicyahawe mugenzi we cyeretse niba ntawe uhari.

Silas Singirankabo yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka