Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Kane ni abagore babiri b’imyaka 93 na 66 y’amavuko i Kigali, abagabo batatu b’imyaka 68, 48 i Kigali n’umwe w’imyaka 27 i Rwamagana.

Bahise buzuza umubare w’abantu 133 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kane mu Rwanda habonetse abantu bashya 194 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya 194 babonetse mu bipimo 6,063 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 98, Huye: 17, Rulindo: 17, Gicumbi: 14, Kirehe: 12, Gisagara: 12, Musanze 6, Rwamagana: 6, Nyagatare: 5, Gakenke: 2, Nyanza: 2, Rusizi: 1, Nyamagabe: 1, Rubavu: 1.

Kugeza ku wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 10,316 muri bo abamaze gukira ni 6,974 naho abakivurwa ni 3,209.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

1.mwiriwe ndumunyeshuli nka minister yuburezi yatumenyesheje igihe twazakora icyizami

2.niryari mwazateganya kwemerera ubukwe mutubwire iteganya gihe

uwera sarah yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe,mumaze iminsi2 mutangazako ntamurwayi wakize nyamara ejo le13/01/2021 nagiyegukoresha ibizamini nkumuntu wariwarasanzwemo covid19 ibisubizo biza ari negatif,ubwo itangazamakuru nimwe mwibeshye cga ni MINISANTE?

NSANZIMANA Felix yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka