Ingabo z’u Rwanda zantabaye ubugira kabiri - Uwimana wavuwe ikibyimba cyo mu maso

Nyuma y’umwaka n’amezi abiri Uwimana Jeannine avuwe n’ingabo z’u Rwanda ikibyimba cyari cyaramupfutse isura kikanatuma umuryango we umuha akato, aravuga ko Ingabo z’u Rwanda zamutabaye ubugira kabiri ku buryo atabasha kuzitura.

Uwimana Jeannine na Bibiliya ye mu nzu atuye mo
Uwimana Jeannine na Bibiliya ye mu nzu atuye mo

Tariki 20 Gashyantare 2018, ni bwo Kigali Today yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti "Yafashwe n’indwara idasanzwe none umuryango we wamuhaye akato", isobanura uburyo Uwimana ukomoka mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze asaba ubufasha bwo kwivuza indwara y’ikibyimba cyamupfutse isura yari amaranye imyaka itandatu.

Bukeye bwaho tariki 21 Gashyantare 2018, Kigali Today yongeye kwandika indi nkuru ifite umutwe ugira uti "Ibitaro bya Gisirikare bigiye kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka 6 uburwayi budasanzwe", isobanura ko ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bubicishije ku rubuga rwa twitter, bwatangaje ko uyu mubyeyi yazagana ibi bitaro mu ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’uburwayi bufata mu isura, ubundi akitabwaho akavurwa.

Kigali Today yifuje kumenya uko Uwimana Jeannine w’imyaka 39, ubu umaze umwaka n’amezi abiri avuwe amerewe cyane ko nyuma yo kuvurwa ibitaro bya Kanombe byari byamwemereye kubigana igihe cyose yakumva agize ikibazo akeka ko gikomoka ku kibyimba yamaranye imyaka itandatu agakomeza agafashwa.

Uwimana ni uku ikibyimba cyari cyaramugize isura
Uwimana ni uku ikibyimba cyari cyaramugize isura

Nyuma y’iminsi telefone ye itariho, ndetse atari no mu murenge atuyemo, Kigali Today yamenye ko uyu mugore , yari yaragiye kwisurira inshuti mu yindi ntara.

Nyuma y’amezi abiri, umunyamakuru yongeye kumuhamagara noneho telefone ye icamo, ndetse asanga yagarutse mu murenge wa Muhoza atuyemo, ahitwa mu i Bereshi rya gatanu, bahana gahunda yo kumusura.

Yiyicariye iwe ku mukeka asoma Bibiliya, Uwimana yakiriye umunyamakuru, amuha ikaze mu nzu iciriritse abamo y’utwumba tubiri duto, mu kumba ko mu ruganiriro yakiriramo abaza ku musura amwicaza ku mukeka urambuye muri ako kumba yakiriraho abamusura.

Uwimana, avuga ko bikomeye kubona icyo yakwitura umuntu wamukijije indwara yari yaratumye yiheba akagera ubwo atangira gusezera ku buzima.

Agira ati “Ingabo se koko nazinganya iki? Nyuma yo kunkiza zimbohora nk’umunyarwanda, zarongeye zinkiza urupfu rwari runsatiriye. Sinabona icyo nazitura. Nari naramaze gusezera ku isi naho nari kuba narahambwe haba haribagiranye ariko ndarokoka.″.

Ubwo Uwimana yari akimara kubagwa yari ananiwe
Ubwo Uwimana yari akimara kubagwa yari ananiwe

Yafashe urugendo ajya gushimira umuganga wamuvuye ariko ntiyamubona

Mu buhamya bwe, Uwimana Jeannine avuga ko nyuma yo gusezererwa mu bitaro bakanamuha imodoka imugeza iwe, mu bushobozi buke yari afite yafashe urugendo i Kanombe.
Ngo nta kindi cyari kimujyanye, uretse kujya gushimira abakozi b’ibyo bitaro by’umwihariko agamije gushimira umusirikare wamubaze ikibyimba akaba yarakize.

Gusa ngo urugendo ntirwamubereye ruhire kuko atagize amahirwe yo kubonana na Dr Cpt Shumbusho Jean Paul wamubaze.

Agira ati “Ntabwo urugendo rwampiriye uko nabyifuzaga, kuko nageze mu bitari i Kanombi mbajije umusirikare wambaze ikibyimba, bati yagiye gukorera mu bindi bitaro, natashye mbabaye…, Gusa Imana izamundindire″.

Ubwo yamaraga kuvura uyu mugore, Dr Cpt Shumbusho Jean Paul, yavuze ko indwara y’ Uwimana ariyo yamutwaye igihe kinini mu gihe amaze avura ibibyimba kuko cyari cyararengeje igihe, gusa akavuga ko igikorwa cyo kubaga uwo mubyeyi cyagenze neza.

Uyu muganga abajijwe agaciro k’ubuvuzi Uwimana yahawe, yavuze ko amafaranga yose azishyurwa n’ubuyobozi bw’ibitaro, gusa avuga ko ibikorwa byo kumuvura kugera Uwimana asezerewe bifite agaciro gasaga Miliyoni eshatu.

Dr Cpt Shumbusho Jean Paul wabaze ikibyimba cy' Uwimana
Dr Cpt Shumbusho Jean Paul wabaze ikibyimba cy’ Uwimana

Uwimana Jeannine n’ubwo yakize indwara ariko yugarijwe n’ubukene

Ubwo Kigali Today yasuraga Uwinama Jeannine aho acumbitse mu mujyi wa Musanze, umurenge wa Muhoza, yavuze ko kuva yava mu bitaro i Kanombe atigeze yongera kugira ikibazo cy’uburibwe nk’uko yari ameze mbere yo kubagwa.
Ati ″Njya gutaha, bambwiye ko ninjya numva ngize ikibazo najya nsubirayo bakansuzuma. Ariko nta kibazo nigeze ngira, ndumva narakize neza n’uwampa icyo gukora nakora rwose,gusa nshatse gusubirayo najyayo ngiye kubasura nuko kubona itike bingora″.

Kur ubu Uwimana aba munzu akodesha ibihumbi 15 ku kwezi, aho acumbitse ni ahantu hari amanegeka aho imvura yamaze gusenya ibice bimwe by’inzu abamo no mu baturanyi be.

Kuri we ngo uwamuha aho aba akabona n’ubufasha bwo kwihangira imirimo haba mu bucuruzi no mu bindi byamwinjiriza amafaranga, ngo yakora akaba akiteza imbere kuko ngo imbaraga arazifite.

Kugeza ubu uwo mugore yishyurirwa inzu abamo n’abagiraneza b’Abanyarwanda baba muri Amerika, aho bamumenyeye mu binyamakuru, bagira impuhwe zo kumufasha.

Ati “iyi nzu mbamo nyishyurirwa n’abagiraneza b’Abanyarwanda baba muri Amerika bamenyeye mu itangazamakuru, kuva nava i Kanombe nibo bamenyera icumbi, n’ubu bamaze kunyishyurira amezi ane, ariko narangira nzagira ikibazo kuko bambwiye ko inkunga banjyeneye irangiye, Imana izabampembere″.

Imodoka y'ibitaro yasubije Uwimana i Musanze nyuma yo kubagwa
Imodoka y’ibitaro yasubije Uwimana i Musanze nyuma yo kubagwa

Uwo mugore avuga ko kubona icyo arya bimugora, ngo arya ari uko abagiraneza basengana bamufashije, dore ko ubu akazi akora ari ivugabutumwa, aho atumirwa mu materaniro anyuranye, atanga ubuhamya bw’aho Imana yamukuye nyuma yo guhura n’abagiraneza b’Abasirikare bakamuvura.

Arasaba Leta ubufasha bwo kumubonera aho kuba, byaba na ngombwa akaba yafashwa mu kubona igishoro akagira icyo yikorera cyamutunga, dore ko kugeza na nubu umuryango we wakomeje kumwanga.

Ati “Leta ni umubyeyi, niyo ntegerejeho amaramuko, buriya mbonye aho mba, nkabona agashoro n’ubwo kaba gake, nshobora kugira icyo nkora, nacuruza inkweto, cyangwa ka Butike, byose ndumva mbishoboye.

Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Kimwe muri byo, ni igikorwa ingabo z’u Rwanda zikora hagamijwe gufasha abaturage mu buryo butandukanye kizwi nka ‘RDF Citizen Outreach Program’ gikorwarwamo ibikorwa byinshi kandi ku buntu, nko kubakira amazu abatishoboye, kubaka amazu ndetse no kuvura indwara zitandukanye Abanyarwanda basanzwe iwabo kandi ku buntu.

Aha yari amaze gusezererwa n'ibitaro amaze gutora agatege
Aha yari amaze gusezererwa n’ibitaro amaze gutora agatege
Uwimana ari kumwe n'umuganga wamwitagaho n'umurwaza we bafata ifoto y'urwibutso
Uwimana ari kumwe n’umuganga wamwitagaho n’umurwaza we bafata ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo mbega ukuntu binejeje ukuntu uwo mudame yakize neza. Rwose uwo muganga wamuvuye Imana Ikomeze kumwongerera ubushobozi. Kandi azafashe Uwimana bazongere kubonana. Ngiryo rero ishema ry’ubuvuzi.

Chantal yanditse ku itariki ya: 6-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka