Yafashwe n’indwara idasanzwe none umuryango we wamuhaye akato

Umugore witwa Uwimana Jeaninne ukomoka mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara idasanzwe amaranye imyaka itandatu.

Uwimana yarwaye indwara y'ikibyimba mu gahanga none umuryango we waramuciye
Uwimana yarwaye indwara y’ikibyimba mu gahanga none umuryango we waramuciye

Avuga ko iyi ndwara yamufashe mu 2011, aho ijoro rimwe yaryamye ari muzima bugacya mu gahanga haje agaheri gato kamurya.

Agira ati “Naraye ndi muzima mbyutse mu gitondo numva ku gahanga harandya mbifata nk’ibyoroshye ngira ngo ni akantu kandumye. Nasizeho pomade uburibwe bukomeza kwiyongera.”

Avuga ko uko iminsi yashiraga ariko ako gaheri kakomeje gukura agana ivuriro agera ubwo ibitaro bya Ruhengeri bimwohereza mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Ngo kwivuriza i Kigali ntibyamworoheye kuko atahawe serivisi nziza, rimwe bikamuca intege ntiyitabire itariki yahawe kuko yari amaze kunanirwa kubera ingendo yakoraga ntanavurwe kandi nta n’amikoro yari afite.

Ati “Nagiyeyo inshuro nyinshi batampa imiti ngo bambwire n’uburwayi mfite bakanyandikira kuri taransiferi ngataha ubusa bigeze aho ndaparika sinasubirayo.”

Avuga ko hari n’ubwo yatekereje kujya kwivuriza i Kanombe abisabwe n’umusirikare bari bahuriye mu nzira, abura amikoro arabireka.

Ati “Kugeza iyi saha nta bisubizo nigeze mbona kuri ubu burwayi, hari ubwo nigeze guhura n’umusirikare angirira impuhwe ansaba kujya mu bitaro by’i Kanombe muri ya minsi igihe i Kanombe hari abasirikare babaga imitwe n’ubwonko, mbuze amikoro no kutagira mituweri, ndabireka.”

Akato yahawe mu muryango we ni ko kamushengura umutima

Mu burwayi bwe ngo ababazwa no guhabwa akato n’umuryango we dore ko yanatandukane n’umugabo we bafitanye abana bane, nyuma yo guhora amuzaniraho abandi bagore.

Yongeraho ko na nyina nk’umubyeyi yari asigaranye nyuma y’uko ise apfa yamwirukanye mu rugo no mu mitungo y’umuryango.

Ahandi yari yizeye icumbi ni kwa musaza we ariko naho ngo ntiyahamaze kabiri kuko bahise bamwirukana none ubu arara aho bwije.

Avuga ko abagiraneza ari bo bamubeshejeho, nyuma y’uko umuryango we umutereranye kubera ubwo burwayi.

Ati “Uko mbayeho ni Imana yo mu ijuru inyitungiye. Ndya ari uko mpuye n’umuntu akangirira impuwe akampa amafaranga.

“Ntaho kuba mfite uretse nk’abaturanyi bamfasha rimwe umwe akancumbikira ejo ngacumbikirwa n’undi.”

Uwimana avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zitamubaniye kuko banze kumushyira mu cyiciro cy’ubudehe ubu akaba nta na mituweri agira.

Ati“Umuyobozi w’umudugudu yanze kumpa icyiciro anyohereza mu Mutara ku mugabo twatandukanye ngo abe ariho bampa icyiciro. Nanze kujyayo kuko ntiwaba waratandukanye n’umuntu ngo usubireyo ngo urashaka ibyiciro.

Kuba ntagira icyiciro byatumye ntabona mituweri, ubu ndaho gusa nta mituweri mureba ubu burwayi mfite.”

Arasaba Leta ubufasha kugira ngo yivuze kuko uburwayi bwe butangiye gufata indi ntera dore ko uko bwije n’uko bukeye akomeza kuremba.

Ageze ku rwego rwo kutakibasha kubona no guhora aribwa umutwe
Ageze ku rwego rwo kutakibasha kubona no guhora aribwa umutwe

Ati “Leta nimpe inkunga nivuze kuko niyo mubyeyi nsigaranye, nibinanirana mvuge ngo biranze ariko Leta nimfashe kuko ndababaye. Ndi nyagupfa uretse Imana yo mu ijuru niyo izi ibyanjye.”

Mu kwiyibagiza ububabare, Uwimana atunzwe no kugana ahabera amasengesho ubundi iyo abonye amafaranga agura ibinini muri za farumasi bimworohereza uburibwe bw’umutwe.

Aravuga ko akomeza kuremba aho yabashaga gusoma, ariko Bibiriya ubu akaba ageze aho atabasha kubona inyuguti n’imwe.

Manzi Jean Pierre Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, avuga ko atigeze amenya ikibazo cya Uwimana asaba ko yamusanga ku murenge bakiga kuri iki kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Numero ye niyi ndakuzi pee 0787744625yitwa Ester rwose akwiye ubufasha

Festus yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Uyu mugore azaze murihire mutuelle niba byamufasha. Tel yanjye 0788524355

Nsanzabiga Eugène yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

abayobozi bamwe iyoduhuye nicyibazo badutera utwatsi ngo ntiyarabizi nibisubireho

saidi niyitanga yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Eeee ingwara ziragwira ubuyobozi nibutekereze kuwo mumama

tuyishime emanweri yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Nuko ntabona number ye mbamuguriye mutuwer ariko iyanjye ni 0788809469 uwumva amuzi yamubwira nkamuha ubufasha bwa mutuwer

Kano yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

uyu mudamu namugira inama yokumuzana ikanombe mubitaro bya gisirikare byurwanda (kanombe)ubuyobozi bwe nimumufashe ibi nibisanzwe rwose sumwe si babiri bavuriwe kanombe bagakira.

Chance yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Ibyo gasongo avuze nukuri abayobozi bagomba kwegera abaturage bahembwa kuberabo indwara afite ntirimunda irikugahanga buriwese yayibonaga ntabwo uyomuyobozi ntabisobanuro afite 🙏🏿✌️️

Haaaaaa yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

family ye n’injiji kbs

Uzamwita yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

That is a tumor ...yewe ibyago n’uko ari RWANDA NYINE

Uzamwita yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Mbega abayobozi dufite? Ahaaaa..... ngo ntazi amakuru y’umuturage we? None se umunyamakuru uvuye I Kantarange niwe washoboye kumenya umuturange kurusha UMUYOBOZI WE UMUSHINZWE we n’imibereho ye?? Ni agahinda kabisa. Uyu si Umuyobozi ni UMUTEGETSI!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka