Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kigiye kugabanuka

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aratangaza ko mu gihe kidatinze ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kizagabanuka, ku buryo bworohereza buri wese, ibyitezweho no kongera umubare w’abipimisha icyo cyorezo bagamije kumenya uko bahagaze.

Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe abantu hirya no hino bari bamaze iminsi bavuga ko ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 10 acibwa umuntu ukeneye kwipimisha Covid-19 gihanitse, ku buryo hari n’abajyaga bikekaho ibimenyetso byayo, bagatinda kugana inzego z’ubuzima, ngo basuzumwe hakiri kare, bikaba byanabaviramo kurembera mu ngo zabo.

Dr Nsanzimana mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, na we yahamije ko amafaranga ibihumbi 10 y’ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ari menshi, akaba ari na yo mpamvu Leta imaze iminsi ikora inyigo, ndetse igirana ibiganiro n’abahanga mu gutunganya ibyo bipimo, kugira ngo harebwe uburyo kigabanyuka, mu rwego rwo korohereza abisuzumisha.

Yagize ati: “Nababwira ko intambwe y’ingenzi iganisha ku kuba ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 cyagabanyuka isa n’iyarangiye. Leta irangije inyigo ndetse n’ibiganiro n’abakora biriya bipimo, kugira ngo harebwe uburyo haboneka igipimo gishobora kugabanya igiciro, kikaba cyajya nibura hagati y’amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu”.

Yongera ati “N’ubwo tutaratangira kubishyira mu bikorwa, nabizeza ko Leta imaze iminsi ibishyizemo ingufu, kandi twiteze ko nibishyirwa mu bikorwa umubare w’abipimisha Covid-19 uziyongera, bigafasha benshi kujya bamenya uko bahagaze”.

Dr Nsanzimana ntiyatangaje igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, gusa yizeza abanyarwanda ko ari mu gihe cya vuba. Yanongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zirimo kureba uko kwipimisha byahuzwa na serivisi z’ubwishingizi.

Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bahana intera n’izindi ngamba zo kwirinda iki cyorezo; buri bu muryo bwizewe kandi bworoshye butuma abantu babasha kwirinda Covid-19 nk’uko inzego z’ubuzima zakunze kubigaragaza.

Dr Nsanzimana ati “Aho ni ho numva twanashyira ingufu nyinshi bitandukanye n’abibwira ko igihe bipimishije Covid-19 bibaha ubudahangarwa bwo kunyuranya na ya mabwiriza, bakigira nko mu tubari, kuramukanya n’abo bahuye na bo bose, gukuramo agapfukamunwa n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe uzaba uyihaye ubwinjiriro, Covid-19 ntizareba ngo wipimishije, byanze bikunze uzayandura. Ni yo mpamvu dusanga abantu bakwiye gushyira imbaraga cyane mu bwirinzi, noneho n’icyo gipimo umuntu akaba yagifata igihe bibaye ngombwa”.

Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza gahunda yo kwipimisha Covid-19 kuva muri Nyakanga 2020, aho ikiguzi ku wipimisha Covid-19 ku bushake, cyari gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 47.200; uko ingamba mu kwirinda iki cyorezo zagiye zoroshywa, ni na ko ikiguzi cyagabanyijwe kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10 ari na ho gihagaze kugeza ubu, kandi abakenera iyo serivisi bayegerejwe hafi, aho ubu bayibonera mu mavuriro ya Leta n’ayigenga.

Reba ikiganiro cyose hano, wumve uko babisobanuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuri Polyclinic le Plateau Kigali ikiguzi cyo kwipimisha test rapide ni 11.300 Frw ntabwo ari 10.000 Frw.Ubwo rero bijye bisobanuka ko mu kiguzi cyatangajwe na RBC hari ayo ibigo by’ubuzima bya private byongeraho.niba bitemewe kandi nabyo bikurikiranwe amabwiriza ajye yubahirizwa uko yatanzwe.

Fr yanditse ku itariki ya: 25-06-2021  →  Musubize

Miriwe,

Mukosorentabwo ikiguzi cyavuye kuri Rwanda 47.200 kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10. Ahubwo, mbere habagaho PCR Test gusa nyuma igihugu cyibitekerezaho bazana Rapid test ariyo utanga 10.000 naho PCR test iracyari 47.200 ikoreshwa cyane cyane ku bagenzi binjira mu gihugu cyangwa abasohoka mu gihugu

John yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ariko Service z’Ubuzima mu Karere ka Rubavu nizo ziri Gutuma Abaturage batitabira Gahunda yo kwirinda Covid19,
Umuturage bamusanze mo Covid19 we n’Abana be bamubwira ko Ajya mu Kato we n’abo Murugo rwe, ndetse babambika y’ama Saha, none nyuma yo Gusanga ko bakize ikibazo kibaye kubakuraho Ayo ma Saha, bageze mu kigo Nderabuzima cya Kigufi, kuva mugitondo kugeza Ubu sa sita
Nahamagaye ushinzwe kubakura muri Sisteme asubiza ko Nta Mwanya afite ngo nibagum’aho nawubona arabakuramo abone Kumenyeshya Police ize kubakuramo Ayo ma Saha, ngaho nimunyumvire,

mamy yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka