Abiga ‘Clinical Medicine’ ntibumva ukuntu badashyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo

Abiga n’abize mu ishami ry’abaganga b’impuguke mu buvuzi rusange, Clinical Medicine, ngo ntibumva impamvu batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo kandi ari ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Bifuza ko ibyo bize byahabwa agaciro bagashyirwa ku mbonerahamwe y'imirimo
Bifuza ko ibyo bize byahabwa agaciro bagashyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo

Iki kibazo kimaze iminsi, cyongeye kugarukwaho kuri uyu wa mbere, ubwo abagize ishyirahamwe ry’abiga iryo shami (COSAR) n’iry’abarirangijemo (RAMCO) bari mu biganiro bigamije kureba ibibazo bahura na byo n’icyakorwa ngo bibonerwe ibisubizo kuko ngo bibabangamiye.

Iryo shami ryatangijwe muri kaminuza y’u Rwanda muri 2011 ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abaganga bake cyari mu mavuriro, gusa baza gutungurwa n’uko abarangije mbere basanze batari ku mbonerahamwe y’imirimo y’iyo Minisiteri.

Iryo shami rijya gutangira, ryahereye ku baforomo bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bari bari mu kazi, bagombaga kwiga imyaka ibiri ndetse n’abaforomo A2 bagombaga kwiga imyaka ine, ibiciro byombi bakarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Norbert Icyizanye warangije muri iryo shami, avuga ko amasomo biga ahanini ari ay’ikiganga ariko ntibererwe gukoresha ibyo bize.

Agira ati “Twize ibijyanye n’imiti, kuvura indwara zo mu mubiri, iz’abana, iz’abagore, kubyaza no kubaga byoroheje. Ibyo ariko ntitwemererwa kubikora haba ku kigo nderabuzima, ku bitaro by’akarere no hejuru, ndetse n’amavuriro y’abigenga ntiyemera kuduha akazi kuko ngo no muri Leta batakaduha”.

Nyuma y’igihe icyo kibazo kizenguruka mu nzego zitandukanye, MINISANTE yaje gusohora ibaruwa igaragaza imyanya abize Clinical medicine bakwemererwa gupiganirwa, gusa ngo ntiyabashimishije kuko ibyo bize byirengagijwe.

Ibyo byemezwa na Habimana Antoine, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RAMCO, uhamya ko bize kuvura.

Ati “Ibyo batwemereye ni gukora mu by’ubuzima bushingiye ku bidukikije, ubukangurambaga cyangwa kugenzura ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuzima no kuyobora ibigo nderabuzima. Ntitwumva impamvu baduha ibyo kandi 80% y’ibyo twize ari ukuvura abantu”.

“Icyifuzo n’uko imyanya yacu ijyanye n’ibyo twize yagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo, bakibuka y’uko kuvura ari byo twize”.

Mu nama iheruka na none yigaga kuri icyo kibazo, Dr Theophile Dushime, ushinzwe ubuvuzi rusange muri MINISANTE, yavuze ko hari ibirimo gukorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati “MINISANTE irimo kurebera hamwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse n’iy’umurimo, uko hatunganywa ibijyanye n’imyanya abize iryo shami bahabwa n’umushahara bigendanye”.

Ibyo ariko ngo ntibyakozwe nk’uko babyifuzaga, ari yo mpamvu icyo kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta n’Inteko Ishinga Amategeko ariko kugeza uyu munsi kikaba kitarabonerwa igisubizo kinogeye abo kireba.

Kugeza ubu abarangije muri Clinical medicine ngo ni 207, ariko muri bo ngo ababonye akazi ni mbarwa nk’uko Habimana akomeza abivuga.

Ati “Muri abo ababonye akazi kajyanye n’ibyo bize ni bane gusa kandi na bo ni ukwigisha muri kaminuza y’u Rwanda na none muri iryo shami. Abandi bake bagafite bakora ibindi bidahwanye n’ibyo bize”.

Ukuriye ihuriro ry’abiga iryo shami, Daniel Uwitonze, avuga ko bafite impungenge z’ibibateganyirijwe imbere kuko ngo risa n’irigiye gufungwa.

Ati “Jyewe ubu niga mu wa gatatu ariko inyuma nta bandi bahari, sinzi niba hari abazaza gutangira. Dufite impungenge rero n’ubwoba kuko wenda ishami ryacu ryaba rigiye kuvaho tukaba tutazi icyakurikiraho”.

Abo banyeshuri ndetse n’abarangije muri iryo shami ngo bababazwa no kutemererwa gukora ibyo bize igihe kinini, ari yo mpamvu ngo basaba ko ikibazo cyabo cyarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mubyukuri ministry of health biragaragara ko yirengagije ababantu gusa nabandi bayobozi bafite inshingano zo kuba bakemura ikikibazo babe hafi rwose.murakoze

Peter yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

ABA BAGANGA BARABAJE CYANE NI NKANJYE WIZE PHYSICS AND GEOGRAPHY WITH EDUCATION NONE NANJYE UTURERE TUNKUZAHO NIBA RERO MPG BATAYIZI SIMBIZI PE RWOSE IMANA IBAFASHE PE

habumugisha jean d’amour yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka