Abiga ‘Clinical Medicine’ ntibumva ukuntu badashyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo

Abiga n’abize mu ishami ry’abaganga b’impuguke mu buvuzi rusange, Clinical Medicine, ngo ntibumva impamvu batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo kandi ari ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Bifuza ko ibyo bize byahabwa agaciro bagashyirwa ku mbonerahamwe y'imirimo
Bifuza ko ibyo bize byahabwa agaciro bagashyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo

Iki kibazo kimaze iminsi, cyongeye kugarukwaho kuri uyu wa mbere, ubwo abagize ishyirahamwe ry’abiga iryo shami (COSAR) n’iry’abarirangijemo (RAMCO) bari mu biganiro bigamije kureba ibibazo bahura na byo n’icyakorwa ngo bibonerwe ibisubizo kuko ngo bibabangamiye.

Iryo shami ryatangijwe muri kaminuza y’u Rwanda muri 2011 ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abaganga bake cyari mu mavuriro, gusa baza gutungurwa n’uko abarangije mbere basanze batari ku mbonerahamwe y’imirimo y’iyo Minisiteri.

Iryo shami rijya gutangira, ryahereye ku baforomo bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bari bari mu kazi, bagombaga kwiga imyaka ibiri ndetse n’abaforomo A2 bagombaga kwiga imyaka ine, ibiciro byombi bakarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Norbert Icyizanye warangije muri iryo shami, avuga ko amasomo biga ahanini ari ay’ikiganga ariko ntibererwe gukoresha ibyo bize.

Agira ati “Twize ibijyanye n’imiti, kuvura indwara zo mu mubiri, iz’abana, iz’abagore, kubyaza no kubaga byoroheje. Ibyo ariko ntitwemererwa kubikora haba ku kigo nderabuzima, ku bitaro by’akarere no hejuru, ndetse n’amavuriro y’abigenga ntiyemera kuduha akazi kuko ngo no muri Leta batakaduha”.

Nyuma y’igihe icyo kibazo kizenguruka mu nzego zitandukanye, MINISANTE yaje gusohora ibaruwa igaragaza imyanya abize Clinical medicine bakwemererwa gupiganirwa, gusa ngo ntiyabashimishije kuko ibyo bize byirengagijwe.

Ibyo byemezwa na Habimana Antoine, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RAMCO, uhamya ko bize kuvura.

Ati “Ibyo batwemereye ni gukora mu by’ubuzima bushingiye ku bidukikije, ubukangurambaga cyangwa kugenzura ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuzima no kuyobora ibigo nderabuzima. Ntitwumva impamvu baduha ibyo kandi 80% y’ibyo twize ari ukuvura abantu”.

“Icyifuzo n’uko imyanya yacu ijyanye n’ibyo twize yagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo, bakibuka y’uko kuvura ari byo twize”.

Mu nama iheruka na none yigaga kuri icyo kibazo, Dr Theophile Dushime, ushinzwe ubuvuzi rusange muri MINISANTE, yavuze ko hari ibirimo gukorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati “MINISANTE irimo kurebera hamwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse n’iy’umurimo, uko hatunganywa ibijyanye n’imyanya abize iryo shami bahabwa n’umushahara bigendanye”.

Ibyo ariko ngo ntibyakozwe nk’uko babyifuzaga, ari yo mpamvu icyo kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta n’Inteko Ishinga Amategeko ariko kugeza uyu munsi kikaba kitarabonerwa igisubizo kinogeye abo kireba.

Kugeza ubu abarangije muri Clinical medicine ngo ni 207, ariko muri bo ngo ababonye akazi ni mbarwa nk’uko Habimana akomeza abivuga.

Ati “Muri abo ababonye akazi kajyanye n’ibyo bize ni bane gusa kandi na bo ni ukwigisha muri kaminuza y’u Rwanda na none muri iryo shami. Abandi bake bagafite bakora ibindi bidahwanye n’ibyo bize”.

Ukuriye ihuriro ry’abiga iryo shami, Daniel Uwitonze, avuga ko bafite impungenge z’ibibateganyirijwe imbere kuko ngo risa n’irigiye gufungwa.

Ati “Jyewe ubu niga mu wa gatatu ariko inyuma nta bandi bahari, sinzi niba hari abazaza gutangira. Dufite impungenge rero n’ubwoba kuko wenda ishami ryacu ryaba rigiye kuvaho tukaba tutazi icyakurikiraho”.

Abo banyeshuri ndetse n’abarangije muri iryo shami ngo bababazwa no kutemererwa gukora ibyo bize igihe kinini, ari yo mpamvu ngo basaba ko ikibazo cyabo cyarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Birababaje cyane Kubona birwa bataka ngo abaganga Ni bake Kandi Hari abigishwa na Universite y igihugu badahabwa akazi. MINISANTE ireke kwirengagiza iki kibazo kuko birababaje

Ndl yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Yewe mwebwe muransetsa.
Ubwo se mwaba muzi impamvu bamwe bize Kuvura amenyo bamwe bari murugaga rw abaganga abansi bakaba barangiwe kujyamo ??Iyo mpamvu rero ninayo yatumye abize Clinical medecine batarushyirwamo , bituma babura izina (Si abaforomo si n abaganga).
Mubyihorere muri kuregera uwo murega kuko muri MoH abari mumyanya ifata ibyemezo ninabo badashaka kubakira murugaga rwabo.

Dady de Maxy yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Minisiteri yubuzima uyumushinga waranze nibabivuge kumugaragaro bareke kwangiza abana babanyarwanda

Kaka yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

MUBYUKURI IKI KIBAZO KIRAZWI NEZA NINZEGO KIREBA.KUKO MOH NIYO YASABYE UNIVERSITY YURWANDA KWIGISHA ABA BANYESHURI, SIBO BAYIZANYEMO.RERO MBONA ABANTU BIREBA ABABYIZE NABABYIGA BAKWIRIYE KWICARA KUMEZA BAKAGANIRA MUBYUKURI UKO IKIBAZO CYA KEMUKA........ .....NIBA KOKO TURI MURI LETA YUBUMWE,KINO KIBAZO CYAKEMUKA VUBA.....NIBA MUBYUKURI MOH IBONA KO UYUMUSHINGA WAPFUYE,NTAGO ABAWUZANYWEMO BAHITA BAJUGUNYWA...NUKUBERA IKI ABANTU BATISHYIRA MUMWANYA WABANDI????KWIKUBIRA BIGOMBA RWOSE GUSHIRA MUBANTU BAVUGA KO BARI MURI LETA YUBUMWE KDI BAVUGA NGO NDI UMUNYARWANDA.....CLINICAL OFFICER NTA PROFFESSION AJE GUKURAHO MUHUMURE RWOSE AHUBWO AJE KUGIRANGO IBIBAZO BYABARWAYI BIGABANUKE ARIYO MPAMVU MOH YABASABYE KWIGA IRYO SHAMI......

VALENS yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Mana, iki kibazo kubona mwanashyizeho ifoto itari iya ba nyiri ikibazo nabyo biryana mu mutwe!
1.Minisante yagakwiye kuba ivuga iti aba bantu ntitubashaka ikareka gutesha umwanya ndetse n’umutwe abantu.
2. Aho aba baganga bakorera imenyereza mwuga bababwira ko ntacyo bazi?? bajye bareka kwirengagiza ukuri
3. Mu bizamini bisoza amasomo yabo ko babikoreshwa n’abitwa abaspecialiste bakaba aribo bemeza ko hari byinshi bazi, igituma badahabwa akazi ni iki?

Alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Arko c nikihe kibazo kiri muri Minisanté ? Ngaho Clinical Medicine, ngaho Human Nutrition, ngaho Clinical àpsychology...... Ikigaragara Nuko MINEDU, HEC,REB, MOH, MIFOTRA , MINECOFINE na UR bakwiye kujya bicarana bagakora igenamigambi ryigihe kirekire ...naho ubundi amaherezo ibi nibimwe mubitera imigumuko muri rubanda

PPP yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ubabwira abaforomo kubigondera buzima akazikenda kutwica mukuri abobantu duhurira mukwimenyereza ubumenyi bafite subwokwicara harikihishinyuma abayobozi bakuru barebikibazo gihari murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ese ubu aba ntibigira ku misoro y’abanyarwanda ikaba igendera ubusa ntacyo bari gufasha igihugu mugihe minister ahora avuga mu nteko ko bafite ikibazo Cy’abaganga bake none c habuze iki kuburyo ikibazo kimara imyaka irenga itanu bene aka karengane gakwiye gucika bazajya bategereza intore izirusha intabwe kugeza ryari? Ahaaaaa!!!!

Jado yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Aba clinical medicine barahohotewe cyane rwose !!! Nahereye kera numva ikibazo cyabo , minisante rwose ninshinkoni izamba binjyizwe mumavuriro bavure kuko nibyo bize , bashyirwe kumboberahamwe yumurimo pee, kuko ubumenyi bwabo turabukeneye nka banyarwanda , minisante ntabwo ikwiye gutesha agaciro ababaganga kandi ariyo yabatereninze , minisante izi nezako bashoboye kuko bigishwa na ba specialist kuki badashirwa mukazi ngo bavure? Niba mubitaro bya leta batabakeneye babahe uruhusha rubemerera gukora ibyo bize mubitaro bya private ? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Birababaje kubona abantu birirwa bagwa kubigo nderabuzima kandi hari abafite ubumenyi bwisumbuye bakagombye kuhakora. Ikindi ni abantu barara kumabaraza y’amavuriro NGO akazi kabaye kenshi kandi hari abantu birirwa bavurwa n’abanyamahanga baza ntakintu bazi bakigishwa nabenewabo kuko abaganga ngo bafashe minisante

Kabizi yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Minisante isabwe inshuro nyinshi kwemerera abo Bantu gukora ibyo bize arko ntibikunde! Sinz niba aruko ibona badashoboye, cg se badakenewe, cg hakaba hari indi profession itadashaka kubyigwa nabo nkuko njya numva babyitwaza,nako se bakaba baribeshye mukuyitangiza,etc!ibyo byose byibazwa ndetse nibindi wakeka biri mumaboka y’abahagarariye MINISANTE,arko ivane abo Bantu mugihirahiro! Yewe nibinasaba yuko ibiryozwa izabikora kuko ntiwafata imyaka 4 umuntu yiga ngo uyikube na zero. Rwose turacyafite ikibazo cy’ubuvuzi bujyany nigihe haba kur centre de Dante cg na hospitals, bashyirwe aho bakwiriye arko ubwo bumenyi abaturage turabukeneye. Urwanda si igihugu kikirangwamo akarenane benako kageni,ni ugusebya president intwari twese twemera. Murakoze

Lion Heart yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Iyo abantu banze kumvira Imana ngo bakore umurimo bashinzwe ,Imana ubwayo igira icyo ikora kandi bikagwa nabi abirengagije inshingan zabo.urugero n’abasirayeli birengagije icyo Imana yabashyiriyeho maze Imana irabahana makurwa kunshingano zabo(1samuel2:30-).murakoze uwiteka abahire

Peter yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka