Abaganga batari mu mwuga bifuza gutanga umusanzu mu guhangana na COVID-19

Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.

Abaganga batari mu mwuga biyemeje gufasha Leta mu guhangana na COVID-19 (Photo:Internet)
Abaganga batari mu mwuga biyemeje gufasha Leta mu guhangana na COVID-19 (Photo:Internet)

Abo baganga bishyize hamwe muri ibi bihe bikomereye u Rwanda n’isi muri rusange, bashyiraho ihuriro bise ‘Rwanda Nurses Volunteers Union’, bakaba bamaze kugera kuri 67 ariko ngo hari n’abandi bifuza kubasanga ngo bafatanye muri icyo gikorwa.

Umuyobozi w’iryo huriro, Kirenga Juvens, umuforomo A1 wabonye iyo mpamyabushobozi muri 2014 ariko akaba ataragiye mu buvuzi, avuga uko bagize icyo gitekerezo.

Ati “Twarebye uko icyo cyorezo gihangayikishije isi, tubona uko mu bihugu cyahereyemo gifata abantu benshi bikarenga ubushobozi bw’abaganga basanzwe mu mwuga, duhitamo gutanga amaboko yacu ngo dufashe igihugu cyaduhaye ubwo bumenyi. Ubu twamenyesheje inzego zibishinzwe ko twiteguye, aho badukenera badukoreshe”.

Ati “Twatanze urutonde muri Minisiteri y’Ubuzima rw’abantu 67 kuko byihutirwaga, ariko hari n’abandi barimo kudusaba ngo tubashyiremo na bo bitange. Tukabona ko hari amaboko igihugu kitari kizi kandi yagira akamaro muri iki gihe gisaba ubwitange bwinshi mu rwego rw’ubuvuzi”.

Akomeza avuga ko icyo basaba Leta ari ukubona amahugurwa mu gihe gito ndetse n’ibikoresho bikenerwa ubundi bakitanga.

Kirenga avuga ko biteguye kwitanga ngo bafatanye n'abandi mu guhangana na COVID-19
Kirenga avuga ko biteguye kwitanga ngo bafatanye n’abandi mu guhangana na COVID-19

Ati “Twebwe turi abakorerabushake, icyo dukeneye gusa ni amahugurwa n’ibikoresho ubundi tukitanga kugira ngo turokore ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga. Akenshi iyo wiyemeje kuba umukorerabushake utanga n’ubushobozi bwawe kugira ngo ugire abo ufasha, turiteguye rero”.

Ntihemuka Jean Bosco na we wize iby’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko biteguye kandi ko nta mpungenge bafite nubwo icyo cyorezo giteye ubwoba.

Ati “Impungenge ntazo kuko iyo wiyemeje kujya ku rugamga uba wiyemeje kurwana. Ntitwakwicara rero ngo tugereke akaguru ku kandi mu gihe dufite ubumenyi twahawe n’igihugu cyacu ntitubukoreshe mu gihe bikenewe, ntacyo twaba tumariye igihugu n’isi muri rusange, twiteguye gufatanya n’abandi guhangana na Covid-19”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iryo huriro ryatekereje igikorwa cyiza kandi ko biteguye gukorana na ryo.

Ati “Igitekerezo cyabo turagishima cyane, batwoherereje urutonde rwabo, ubwo icyo tugiye kubakorera ni ukubategurira amahugurwa kuko bamaze igihe batavura, babanze biyibutse ibyo kuvura, cyane cyane kuri Covid-19. Bamaze guhugurwa bazajya bahora biteguye ku buryo bakenewe twahita tubahamagara bakadufasha”.

Akomeza avuga ko hari n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima barimo gukomeza kugaragaza ubushake bwo gufasha Leta mu guhangana n’icyo cyorezo kandi ngo birimo kongera imbaraga mu buryo bwo kwita ku barwayi.

Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku isi barenga ibihumbi 307, kikaba kimaze guhitana abasaga ibihumbi 13, ari yo mpamvu isi yose yahagurukiye kukirwanya n’imbaraga nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nanjye nifuza kujya muriyo team yo gutanga umusanzu mumpuze nuwo muyobozi wiyo team yaba volunteers.Thank you

Alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Natwe twize Environmental health and Epidemiology mubonye haricyo twafasha mwatubwira twiteguye kuba abakorenabushake 0784449330

Bizimana Jean Nicodeme yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Icyo gitekerezo nikiza pe,kuko Covid:19 ihangayikishije isi yose niyo mpamvu mbona dukwiye kuyihashya,ariko nabantu bize envirinmental health and Epidemiology mubonye haricyo twafasha mwatubwira kuko natwe twizeguye kuba abakorenabushatse,0784449330.

Bizimana Jean Nicodeme yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Icyo gitekerezo nikiza pe,kuko Covid:19 ihangayikishije isi yose niyo mpamvu mbona dukwiye kuyihashya,ariko nabantu bize envirinmental health and Epidemiology mubonye haricyo twafasha mwatubwira kuko natwe twizeguye kuba abakorenabushatse,0784449330.

Bizimana Jean Nicodeme yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Congz Kirenga sinarinzi ko no kuvura Ari ibyawe,mufite igitekerezo cyiza cyo kwitangira igihugu,burya ubutwari Ni mu mutwe. Reka mbwire n’abanyarwanda dukomeze twubahe ingamba za leta yashyizeho ngo turwanye ikwirakwiza rya Coronavirus. We all Rwandans wosh your hands

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ahubwo abaturage bose NOHEREYEHO leta yacu iduhamagare dutange umusanzu Kuko twarabitojwe. Ahasabwa imbaraga zitari iza kiganga nanjye niteguye kuhajya nkafatanya n’abavandimwe n’abaganga.

Braf yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka