Abaganga batari mu mwuga bifuza gutanga umusanzu mu guhangana na COVID-19
Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.

Abo baganga bishyize hamwe muri ibi bihe bikomereye u Rwanda n’isi muri rusange, bashyiraho ihuriro bise ‘Rwanda Nurses Volunteers Union’, bakaba bamaze kugera kuri 67 ariko ngo hari n’abandi bifuza kubasanga ngo bafatanye muri icyo gikorwa.
Umuyobozi w’iryo huriro, Kirenga Juvens, umuforomo A1 wabonye iyo mpamyabushobozi muri 2014 ariko akaba ataragiye mu buvuzi, avuga uko bagize icyo gitekerezo.
Ati “Twarebye uko icyo cyorezo gihangayikishije isi, tubona uko mu bihugu cyahereyemo gifata abantu benshi bikarenga ubushobozi bw’abaganga basanzwe mu mwuga, duhitamo gutanga amaboko yacu ngo dufashe igihugu cyaduhaye ubwo bumenyi. Ubu twamenyesheje inzego zibishinzwe ko twiteguye, aho badukenera badukoreshe”.
Ati “Twatanze urutonde muri Minisiteri y’Ubuzima rw’abantu 67 kuko byihutirwaga, ariko hari n’abandi barimo kudusaba ngo tubashyiremo na bo bitange. Tukabona ko hari amaboko igihugu kitari kizi kandi yagira akamaro muri iki gihe gisaba ubwitange bwinshi mu rwego rw’ubuvuzi”.
Akomeza avuga ko icyo basaba Leta ari ukubona amahugurwa mu gihe gito ndetse n’ibikoresho bikenerwa ubundi bakitanga.

Ati “Twebwe turi abakorerabushake, icyo dukeneye gusa ni amahugurwa n’ibikoresho ubundi tukitanga kugira ngo turokore ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga. Akenshi iyo wiyemeje kuba umukorerabushake utanga n’ubushobozi bwawe kugira ngo ugire abo ufasha, turiteguye rero”.
Ntihemuka Jean Bosco na we wize iby’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko biteguye kandi ko nta mpungenge bafite nubwo icyo cyorezo giteye ubwoba.
Ati “Impungenge ntazo kuko iyo wiyemeje kujya ku rugamga uba wiyemeje kurwana. Ntitwakwicara rero ngo tugereke akaguru ku kandi mu gihe dufite ubumenyi twahawe n’igihugu cyacu ntitubukoreshe mu gihe bikenewe, ntacyo twaba tumariye igihugu n’isi muri rusange, twiteguye gufatanya n’abandi guhangana na Covid-19”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iryo huriro ryatekereje igikorwa cyiza kandi ko biteguye gukorana na ryo.
Ati “Igitekerezo cyabo turagishima cyane, batwoherereje urutonde rwabo, ubwo icyo tugiye kubakorera ni ukubategurira amahugurwa kuko bamaze igihe batavura, babanze biyibutse ibyo kuvura, cyane cyane kuri Covid-19. Bamaze guhugurwa bazajya bahora biteguye ku buryo bakenewe twahita tubahamagara bakadufasha”.
Akomeza avuga ko hari n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima barimo gukomeza kugaragaza ubushake bwo gufasha Leta mu guhangana n’icyo cyorezo kandi ngo birimo kongera imbaraga mu buryo bwo kwita ku barwayi.
Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku isi barenga ibihumbi 307, kikaba kimaze guhitana abasaga ibihumbi 13, ari yo mpamvu isi yose yahagurukiye kukirwanya n’imbaraga nyinshi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri twesese turagushyigikiye kurwanye icyocyorezo twivuye inyuma nanjye nifuza gutanga umusanzu wubwitange ndi Nurse A0 rwose turahari turiteguye mwaduhamagara isahakwisaha contact :0782409025, 0725206477 Ndi Nyanza district murakoze
Nukuri twesese turagushyigikiye kurwanye icyocyorezo twivuye inyuma nanjye nifuza gutanga umusanzu wubwitange ndi Nurse A0 rwose turahari turiteguye mwaduhamagara isahakwisaha contact :0782409025, 0725206477 Ndi Nyanza district murakoze
Icyo gitekerezo nicyiza, twese hamwe nka banyarwanda tugomba gushyira hamwe tukarwanya iki cyorezo gihangayikishije isi yose,najye niteguye gutanga umusanzu wajye nifatanya nabandi, nize ubuforomo A1,mpuzampuze nuwo ukuriye abo bakoranabushake, (contact 0789478292,0723612032)
Murakoze
Nukuri igitekerezo mwagize n’inyamibwa twese twiteguye gutanga umusanze nk’abanyarwanda kdi bize igiforomo.najye muzashyire kurutonde .
Nanjye ndi umunurse mfite A1 mwanshyira kururwo rutonde rwabakoranabushake murakoze
Twese nk’abatojwe nibyo twaba twarize byose twiyemeje gutanga umusanzu Wacu mukurwanya iki cyorezo, cyane cyane hakenewe abakora mobilization and driving. Tugikumire twivuye inyuma.
Nanjye nimunchiremo nitanze nivuye imbere mukurwanya iki cyorezo. Gufasha abandi nibyo byishimo byanjye. Aho mubona ko mudakeneye nabize ibyubuganga nanjye mumpamagare 0788746548
Nakwifuza kujya mwiyo team
Kbs nibyiza nubwo ntize ibyubuganga gusa ndabikunda nanjye haricyo mwabona nabafashaho nanjye ndahari inziko nabibasha kandi ubwitange ndabufite. Aho mwankenerera mwampamagara 0788746548 murakoze
Nanjye nitwa Munyabugingo Jerome de la Paix,Kibungo Ngoma near Bk,+250 88410940,+250 728982127 What,s app contact,ndi Psychologist mfite Bachelor’s Degree in Clinical Psychology,niteguye nanjye gukora nk,Umukorerabushake mu ibikorwa by,ihangana na Coronavirus nk,icyorezo cyibasiye Isi, nkatanga umusanzu ku Igihugu.Nditeguye,igihe cyose naboneka kuri Adress navuze haruguru. Murakoze
Ese abaganga nibo bakenewe gusa mu guhashya covid-19? Kuko hari Ababa barize gufasha abantu kwirinda kuruta kwivuza ! Abo ni aba Environmental health practitioners! Kuki bo batatekerezwaho bakaba bakwifashishwa? Kuko ubusanzwe ntibaboneka cyane kwa muganga ; haba hari umwe ndetse ahenshi ntanabo bagira !Murakoze
Nanjye nitwa Munyabugingo Jerome de la Paix,Kibungo Ngoma near Bk,+250 88410940,+250 728982127 What,s app contact,ndi Psychologist mfite Bachelor’s Degree niteguye nanjye gukora nk,Umukorerabushake mu ibikorwa by,ihangana na Coronavirus nk,icyorezo cyibasiye Isi, nkatanga umusanzu ku Igihugu.Nditeguye,igihe cyose naboneka kuri Adress navuze haruguru. Murakoze
Nanjye nitwa Munyabugingo Jerome de la Paix,Kibungo Ngoma near Bk,+250 88410940,+250 728982127 What,s app contact,ndi Psychologist mfite Bachelor’s Degree niteguye nanjye gukora nk,Umukorerabushake mu ibikorwa by,ihangana na Coronavirus nk,icyorezo cyibasiye Isi, nkatanga umusanzu ku Igihugu.Nditeguye,igihe cyose naboneka kuri Adress navuze haruguru. Murakoze