Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kubarurwa bavuzwe

Akarere ka Nyamagabe kafashe ingamba zo kubarura abaturage bafite uburwayi bwo mu mutwe bakavuzwa.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kuvuzwa.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kuvuzwa.

Ubwo itsinda ry’abadepide bagize Inteko Inshinga Amategeko ryasuraga aka karere muri Kamena 2016, ryagaragaje ikibazo cy’abaturage bafite uburwayi bwo mu mutwe batavuzwa, ugasanga bamwe bateza n’umutekano muke.

Mu Isentere ya Rambya, mu Kagari ka Byimana, Umurenge wa Buruhukiro, ni hamwe mu duce twasanzemo abaturage bagaragaza uburwayi bwo mu mutwe ariko ukabona ko batereranywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Ubukungu, Jean Lambert Kabayiza, atangaza ko hafashwe ingamba zo kubarura abafite ubwo burwayi bakajyanwa kwa muganga, imiryango yabo igakomeza kubakurikirana n’abadafite ubushobozi bakavuzwa.

Ku ikubitiro ngo hagaragaye abafite uburwayi bwo mu mutwe batanu ariko ngo akarere kagiye kugenzura mu mirenge yose kugira ngo n’ahandi bari bashwe kwivuza.

Yagize ati “Ni ugukora ubukangurambaga tukegera abaturage tukabagaragariza ko uburwayi bwose ari kimwe kuko hari abumva ko umurwayi ari uwaheze mu buriri wananiwe kubyuka. Dufatanije n’abashinzwe ubuzima mu mirenge, tuzabegera tubagaragarize ku ruhare rwabo.”

Abaturage bafite imiryango ikomokamo abafite uburwayi bwo mu mutwe, bakaba bashishikarizwa kubimenyesha ubuyobozi, kandi bagafata iya mbere mu kubavuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka