Uretse kuvugurura ibitaro bya Kabutare, i Huye ngo hakwiye n’ibindi bitaro by’akarere
Kuba akarere ka Huye gakwiye ibindi bitaro, uretse ibya Kabutare na byo bikwiye kuvugururwa, byagaragajwe n’abagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu mutwe wa sena, ubwo bagendereraga ibi bitaro tariki 09/10/2014.
Iyo winjira mu bitaro bya Kabutare, utunguka ku nyubako nshya zimaze igihe gito zihubatswe. Ariko iyo ukomeje imbere gato ugana ahari ibitaro by’imbagwa, iby’abana ndetse n’iby’ababyeyi, uhasanga amazu ashaje cyane yubatswe mu mwaka w’1957.

Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibi bitaro, asobanura uko aya mazu ashaje agira ati « ibisenge by’ariya mazu birashaje. Ibyinshi birava. Bitewe n’uko amabati ameze, ntacyo byaba bimaze no kujya hejuru ngo usane, ahubwo waba ugiye guteza ibindi bibazo: iyo uhagaze hejuru y’ibati rihita rishwanyuka».
Uretse no kuba aya mazu ashaje, ngo uko yubatse ntibituma gukura umurwayi ahantu hamwe umujyana ahandi byoroha: ntabwo amazu ahari yose ahujwe n’ibirongozi bikoze neza kandi bisakaye ku buryo kuhasunikira umuntu ku igare cyangwa ku gitanda igihe imvura igwa bitoroshye.
Nta mugayo kandi, ngo aya mazu yubakwa n’abafurere mu mwaka w’1957, yari ay’ikigo cyo guhugura abafasha b’abaganga (assistants médicaux) bigaga mi ishuri ry’Indatwa n’Inkesha abantu bakunze kwita kuri Gurupe (Groupe Scolaire Officiel de Butare). Ngo yahawe Leta mu 1994, yongeramo amazu make maze ahindurwa ibitaro.

Nubwo nta mafaranga yo kubaka ibi bitaro bafite, ntibyabujije ubuyobozi bw’ibi bitaro gukora inyigo y’uko bifuza ko byazaba bimeze igihe habonetse amafaranga yo kubivugurura. Iyo nyigo irahari, kandi ngo Leta yabemereye ko amafaranga akenewe ashobora kuzaboneka mu mwaka wa 2017.
Hagati aho ariko, imwe muri izo nzu igenewe ababyeyi (maternité) yo ngo Global Fund yamaze kubemerera kuyubaka.
I Huye hakwiye ibindi bitaro by’akarere
Dr. Jean Nepomuscène Sindikubwabo, umuganga akaba n’umwe mu bagize iyi komisiyo y’abasenateri, amaze kumva imibare y’abarwayi ibi bitaro byakira ndetse n’umubare urebye umuganga ndetse n’umuforomo aba agomba kwitaho, yavuze ko i Huye hakwiye ibindi bitaro by’akarere.

Yagize ati “ku bigendanye n’inyubako zishaje ndetse n’ibikoresho bishaje byo muri ibi bitaro bya Kabutare, ubuvugizi koko tuzabukora. Ariko ubuvugizi bukomeye cyane nabonye ahangaha, si ugusana gusa ibi bitaro, ahubwo ni ukubona n’ibitaro bya kabiri muri kano karere”.
Yakomeje agira ati “kuko aho ibi bitaro biri, n’uburyo byita ku baturage ibihumbi bigera kuri magana atatu na mirongo ..., usanga bidahagije.” Ubusanzwe, ngo ibitaro by’akarere biba bikwiye kwita ku baturage ibihumbi 100.
Ubundi, Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko bakorana n’ibigo nderabuzima 17 ndetse n’amavuriro abiri yigenga. Ibi bituma umuganga avura hagati y’abarwayi 30 na 40 ku munsi.

Ngo unarebye umubare w’abaganga (docteurs) 12 ibi bitaro bifite ndetse n’abaturage barenga ibihumbi 300 bagomba kuvura, usanga umuganga umwe avura abaturage ibihumbi 23 mu gihe intumbero y’umwaka wa 2017 iteganya ko umuganga umwe agomba kwita ku baturage ibihumbi 10.
Ngo usanga kandi umuforomo umwe yita ku baturage 1470 kandi intumbero y’umwaka wa 2017 iteganya ko bakagombye kuba 1000 ku muforomo. Ngo no kubera ubutoya bw’ibi bitaro, hari igihe abarwayi baba benshi, ugasanga hari ibitanda biryamyeho abarwayi babiri.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Huye ifite n’ibitaro bya CHUB kaminuz’urwanda kdi ni i Bitaro byubatse neza kdi bigezweho peeh. Gusa nibubaka n’ibindi azaba aribyiza kuko azaba ariterambere ry’akarere ka Huye nkuko murino minsi ririmo ririrhutishwa.
uko imyaka igenda yigira imbere ninako usanga hari ibintu bimwe bikwiye guhinduka ariko nanone bisaba ubushobozi buhagije kuko si ibintu wapfa kurota ngo buke byabonetse. mu gihe bagishaka ubufasha bwa leta cg se indi miryango nterankunga, babe bihanganye